Bamwe babyaye impanga bo mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ari umugisha, ariko ko kubera amikoro macye bibagora kubarera ngo bakure neza, ku buryo kubabonera indyo yuzuye bombi, bitoroshye, bigatuma umwana umwe agwingira, bagasaba Leta kujya ibunganira.
Ni abagore bane babyaye impanga bahuriye ku kuba umwana umwe muri zo yaragiye mu mirire mibi bigatuma uwo bavukanye amusiga ku buryo bugaragara.
Ntawiheba Eugenie ati “Umwe muri bo nyine yaragwingiye nyamara narakoreshaga imbaraga zanjye zose uko nshoboye”.
Nyiransabimana Valentine nawe ati “Uwo bita Gakuru yagiye mu mirire mibi nta bilo afite ariko, Gatoya we ntakibazo afite, turagerageza ariko ntabwo tubibona gatanu kuri gatanu. Hari igihe uba ufite nk’igihumbi kandi ushakamo ibintu byinshi ku buryo kubabonera indyo yuzuye ari babiri bigorana.”
Bavuga ko nyuma yo kurwaza imirire mibi, aribwo batangiye kubona amata n’ifu y’igikoma bisabye bamwe kubanza kugera mu mutuku, bakifuza ko mu gihe utishoboye abyaye impanga yakagombye kujya ahita abona ubufasha bidasabye ko abana babanza kugera mu mutuku.
Mukamana Odette ati “Umwana aho kugira ngo ajye mu mirire mibi bajye bagufasha nyuma, bakadufashije mbere.”
Nyirandushabandi Alexiana ushinzwe imirire mu Bitaro bya Kibogora, avuga ko nta mpamvu zo kwita ku mpanga by’umwihariko ngo kuko uburyo bwashyizweho buhagije.
Agira ati “Muri rusange umubyeyi wese utwite ajya ku Kigo Nderabuzima bakamugenera shisha kibondo akayinywa kugeza abyaye ndetse no kugeza ku mezi atandatu. Rero nta mpamvu bavuga ko batitabwaho.”
Akarere ka Nyamasheke kakunze kugira ubwiyongere bw’abana bagwingira, nko muri 2020, igipimo cy’ubugwingere cyageze kuri 37,8% kivuye kuri 33% byariho muri 2010.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10