Nyuma y’uko hari abaturage bagera kuri 17 bo mu murenge wa Ruharambuga bamaze umwaka batarishyurwa amafaranga y’imibyizi bakoze ubwo hubakwaga zimwe mu nzu zo mu mudugudu wa Nganzo mu kagari ka Ntendezi aho rwiyemezamirimo wabakoreshaga yitabye imana iyo mirimo ikirimbanyije, Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko bugiye gukurikirana abazungura b’uwo rwiyemezamirimo kugira ngo hashakishwe ubwishyu bw’abaturage.
Ni mu gihe abamuzunguye banahise bakomerezaho imirimo bakavuga ko atari we wishyuraga abakozi ahubwo ko umurenge ari wo wabahembega bityo ko ubwishyu bwabo bugomba kuva mu karere.
Aba baturage bavuga ko bamaze umwaka n’amezi atatu bategereje kwishyurwa imibyizi makumyabiri bakoze bahagarikiwe na rwiyemezamirimo witwaga Valens ubwo hubakwaga inzu eshatu muzigize umudugudu wa Nganzo watujwemo abatishoboye.
Murekatete Claudine ati “Twahakoze turi abantu 17, baduhembeye amadizeni abanza ariko abiri ya nyuma batwima amafaranga. Njyewe nari mfitemo imibyizi 20 ihwanye n’amafaranga ibihumbi 50”.
Ni ikibazo ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwumvikanisha ko kiri ku ruhande rwa rwiyemezamirimo witabye imana mu kugishakira umuti meya wa Nyamasheke Mupenzi Narcisse akavuga ko hagiye gushakishwa abazungura ba nyakwigendera kugira ngo abaturage bishyurwe.
Meya Mupenzi ati “Uwo rwiyemezamirimo twaje gukurikirana dusanga yarapfuye, ariko ntakigaragaza ko abaturage bamukoreye. Icyo turi gukora rero ni ugushaka abazungura be kuko iriya yari ikompanyi y’ubucuruzi, turi gushaka uburyo bwo kubisesengura mu rwego rw’amategeko kugira ngo hakorwe igishoboka cyose abaturage bishyurwe cyangwa nibatanishyurwa bamenye ngo bibaye bityo kubera ko habuze iki n’iki. Ariko rwose turakora ubuhuza hagati y’abazunguye rwiyemezamirimo n’abo baturage bakoreshejwe”.
Ku ruhande rw’abazungura ba Rwiyemezamirimo, umuhungu we witwa Icyoyavuze Elisee wahise aza gukorera ise mu ngata mu gihe yari amaze kwitaba imana agakomeza gukoresha aba baturage, avuga ko batari abakozi be ahubwo ko amasezerano bari bafitanye n’umurenge kwari ukugemura ibikoresho no gukoresha abakozi ariko bagahembwa n’umurenge bityo ko ntaho uruhande rwa se ruhuriye no kubambura.
Icyoyavuze ati “Nyuma y’uko yitabyimana naraje nkomerezaho nk’uko byari bisanzwe, nkabakoresha ngatanga raporo mu murenge nk’uko byari bisanzwe amafaranga yabo akajya ku makonti yabo muri SACCO, rero ku mafaranga batabonye nabwo nari nabakoreye raporo yo kubishyuriza maze umukozi w’umurenge wari ushinzwe ubutaka (land manager) wabishyurizaga arambwira ngo ingengo y’imari yararangiye. Rero bakumva ko banyishyuye bakibwira ko n’ayabo ari njye uyafite nkababwira ko ayagiye kuri konti ya company ari ay’ibikoresho twe twagemuraga, nkabibutsa ko bahemberwaga kuri konti batigeze babona na rimwe papa abahemba mu ntoki kandi bagasanga ari byo”.
Aba baturage bumvikanisha uburakari bwo kubura amafaranga bakoreye ndetse bikaba byarabagizeho ingaruka zirimo kubura ubwishyu bw’imyenda bagiye bafata nabo basanga akarere kaba kigiza nkana bityo bagasaba ko bakwishyurwa.
Musabyimana Martha ati “Iyo tugiye kubaza baratubwira ngo tuzabaze uwo mwana wa Valens, kandi nyakwigendera si we waduhembaga twahemberwaga kuri SACCO”.
Bavugamenshi Theobald nawe ati “Bigaragara ko akarere n’umurenge babiziho. Baramutse nta ruhare babifitemo batwishyuriza amafaranga yacu. Bagomba kutwishyura amafaranga yacu kuko yaratuvunnye”.
Bose hamwe uko ari 17 bishyuza imibyizi 20 ya nyuma batahembwe ingana n’ibihumbi 925 by’amafaranga y’u Rwanda, uwabakoreshaga akavuga ko yayakoreye raporo abishyuriza umurenge ukamubwira ko ingengo y’imari yarangiye we akishyurwa ay’ibikoresho yagemuraga, akavuga ko ubwishyu bwabo bugomba kuva mu ruhande rw’akarere.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10