Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamasheke: Basenyeshejwe inzu babagamo bizejwe amabati none umwaka urihiritse

radiotv10by radiotv10
08/09/2022
in MU RWANDA
0
Nyamasheke: Basenyeshejwe inzu babagamo bizejwe amabati none umwaka urihiritse
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Karusimbi mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko ubuyobozi bwabasabye gusenya inzu babagamo, bubasaba kuzamura izindi bubizeza isakaro none barategereje baraheba, umwaka urirenze badafite aho barambika umusaya.

Aba baturage babwiye RADIOTV10 ko abafite iki kibazo bagera muri 20, bakavuga ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze ndetse n’abo mu z’umutekano baje bakabasaba gusenya inzu babagamo ngo kuko zari zishaje, bakabasaba kuzamura izindi ndetse babizeza amabati.

Aba baturage bavuga ko babyumvise bwangu, bagahita bazamura ibigega [inzu zidasakaye] bagategereza ko bahabwa iyi nkunga y’amabati bakayiheba.

Umwe uvuga ko yari afite inzu yari isakaje amabati ariko ko nubwo yari ashaje atari kubura kuyibamo we n’abana be.

Ati “Umurenge waraje uratubwira ngo nidusenye baduhe amabati none twarayategereje turayabura.”

Uyu muturage ubu ari mu nzu yagondagonze mu mabati yakuye kuri iyo nzu yasenyeshejwe n’ubuyobozi.

Undi muturage avuga ko ubwo abayobozi babasabaga kuzamura ibigega, yagurishije akarima ke, agahita azamura mu buryo bwihuse, agashyiraho n’ibiti by’imishoro kugira ngo amabati naza azahite ayashyiraho ariko ko ubu inzu ishaje idasakawe.

Ati “Igikanka [inzu yazamuwe ntisakarwe] kimaze umwaka, tuba turi kubyigana, ntaho twicara, igisigaye kiba ari ukuvuga ngo twirundanye. Hari abaryama hari n’abarara bicaye kuko uburiri aba ari bumwe.”

Undi muturage avuga ko iki kibazo cyatumye abana be bamuta kuko bari banze kuguma muri iyi mibereho yo kutagira aho kwegeka umusaya.

Ati “Nk’ubu abana banjye uko ari bane baratorongeye sinzi aho baba, bavuye mu mashuri kubera kubura ahantu barara.”

Umuryango umwe ubu usigaye uba muri aka kazu kabamo abantu barindwi

Aba baturage bavuga ko ubwo Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yasuraga Intara y’Iburengerazuba [mu Karere ka Nyamasheke], bashatse kumugezaho iki kibazo ariko ubuyobozi bukabakomakoma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Mukarabahira Jeannine yahakanye ibivugwa n’aba baturage ko ubuyobozi ari bwo bwabasabye gusenya inzu babagamo, bukabizeza amabati.

Avuga ko aba baturage bashobora kuba baragendeye ku makuru y’igihuha. Ati “Burya umuturage ashobora no kubonana na mugenzi we hari ubufasha yahawe, akavuga ati ‘najye reka mbigenze gutyo wenda ubufasha buzaza’ ariko ntakuri kwabyo nakubwira.”

Uyu muyobozi avuga ko iki kibazo bakize ndetse ko cyageze no ku buyobozi bw’Akarere mu gihe Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie we avuga ko iki kibazo atari akizi.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + twenty =

Previous Post

Uganda: Igitaramo kivugwaho gukongeza ubusambanyi n’ubutinganyi hamenyekanye icyatumye kidahagarikwa nkuko byifuzwaga

Next Post

Uri i Burundi avuze umwuka uhari nyuma y’ikikango cya ‘Coup d’Etat’ n’impinduka za Guverinoma

Related Posts

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

by radiotv10
26/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo muri Pfunda mu Karere ka Rutsiro bashengurwa no kuba bagurirwa umusaruro wabo ku giciro cyo...

Why humans naturally copy each other’s behavior

Why humans naturally copy each other’s behavior

by radiotv10
26/01/2026
0

Humans often copy each other without realizing it. We copy accents, gestures, emotions, and even habits. This behavior is natural...

IZIHERUKA

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo
AMAHANGA

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

26/01/2026
Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

26/01/2026
Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uri i Burundi avuze umwuka uhari nyuma y’ikikango cya ‘Coup d’Etat’ n’impinduka za Guverinoma

Uri i Burundi avuze umwuka uhari nyuma y’ikikango cya ‘Coup d’Etat’ n’impinduka za Guverinoma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.