Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Karusimbi mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko ubuyobozi bwabasabye gusenya inzu babagamo, bubasaba kuzamura izindi bubizeza isakaro none barategereje baraheba, umwaka urirenze badafite aho barambika umusaya.
Aba baturage babwiye RADIOTV10 ko abafite iki kibazo bagera muri 20, bakavuga ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze ndetse n’abo mu z’umutekano baje bakabasaba gusenya inzu babagamo ngo kuko zari zishaje, bakabasaba kuzamura izindi ndetse babizeza amabati.
Aba baturage bavuga ko babyumvise bwangu, bagahita bazamura ibigega [inzu zidasakaye] bagategereza ko bahabwa iyi nkunga y’amabati bakayiheba.
Umwe uvuga ko yari afite inzu yari isakaje amabati ariko ko nubwo yari ashaje atari kubura kuyibamo we n’abana be.
Ati “Umurenge waraje uratubwira ngo nidusenye baduhe amabati none twarayategereje turayabura.”
Uyu muturage ubu ari mu nzu yagondagonze mu mabati yakuye kuri iyo nzu yasenyeshejwe n’ubuyobozi.
Undi muturage avuga ko ubwo abayobozi babasabaga kuzamura ibigega, yagurishije akarima ke, agahita azamura mu buryo bwihuse, agashyiraho n’ibiti by’imishoro kugira ngo amabati naza azahite ayashyiraho ariko ko ubu inzu ishaje idasakawe.
Ati “Igikanka [inzu yazamuwe ntisakarwe] kimaze umwaka, tuba turi kubyigana, ntaho twicara, igisigaye kiba ari ukuvuga ngo twirundanye. Hari abaryama hari n’abarara bicaye kuko uburiri aba ari bumwe.”
Undi muturage avuga ko iki kibazo cyatumye abana be bamuta kuko bari banze kuguma muri iyi mibereho yo kutagira aho kwegeka umusaya.
Ati “Nk’ubu abana banjye uko ari bane baratorongeye sinzi aho baba, bavuye mu mashuri kubera kubura ahantu barara.”
Aba baturage bavuga ko ubwo Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yasuraga Intara y’Iburengerazuba [mu Karere ka Nyamasheke], bashatse kumugezaho iki kibazo ariko ubuyobozi bukabakomakoma.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Mukarabahira Jeannine yahakanye ibivugwa n’aba baturage ko ubuyobozi ari bwo bwabasabye gusenya inzu babagamo, bukabizeza amabati.
Avuga ko aba baturage bashobora kuba baragendeye ku makuru y’igihuha. Ati “Burya umuturage ashobora no kubonana na mugenzi we hari ubufasha yahawe, akavuga ati ‘najye reka mbigenze gutyo wenda ubufasha buzaza’ ariko ntakuri kwabyo nakubwira.”
Uyu muyobozi avuga ko iki kibazo bakize ndetse ko cyageze no ku buyobozi bw’Akarere mu gihe Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie we avuga ko iki kibazo atari akizi.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10