Umugabo wo mu Murenege wa Mahembe mu Karere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi akurikiranyweho gukorera umugore we ibikorwa by’iyicarubozo, yari yaraboheye mu nzu amaguru n’amaboko, akamufungirana, bimenyekana nyuma y’iminsi itanu.
Uyu mugabo witwa Munyandekwe utuye mu Mudugudu wa Kanombe mu Kagari ka Kagarama mu Murenge wa Mahembe, yatahuwe kuri uyu wa Gatatu, ari na bwo yahise atabwa muri yombi, ubu akaba afunguye kuri sitasiyo ya Gihombo.
Hari hashize iminsi itanu akoze iki gikorwa cyo kubohera mu nzu umugore we, nk’uko byemejwe na Uwizeyimana Emmanuel uyobora Umurenge wa Mahembe.
Uyu muyobozi uvuga ko uyu mugabo ari umw emu bigumuye ku Itorero ry’Abadavantisiti b’umunsi wa Karindwi, avuga ko asanzwe afite imyemerere idasanzwe, aho yanakuye abana be mu ishuri, ngo avuga ko ibyo mu Isi byose bifite inenge, bagomba gutegereza ibyo mu Ijuru.
Avuga kandi ko ari na byo byatumye abohera umugore mu nzu kuko yarwaye, aho kugira ngo amujyane kwa muganga, akamubohera mu nzu, ngo kuko atamuvuriza mu Isi.
Bivugwa ko uyu mugore wari warabohewe mu nzu n’umugabo, we yigeze kugira ibibazo byo mu mutwe, mu bihe bya Covid ndetse ko umugabo we yavugaga ko ari bwo burwayi bwongeye kumufata, akaba ari na cyo cyatumye amuboha.
Gitifu Uwizeyimana Emmanuel avuga ko amakuru yamugezeho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ko uyu mugabo yaboheye umugore we mu nzu.
Ati “Nahise mpamagara inzego z’umutekano dukorana tujyayo dusanga hakinze. Twahamagaye umukobwa wabo mukuru tumubaza niba koko nyina afungiye mu nzu arabyemera tumusaba gufungura tukareba.”
Uyu mukobwa mukuru w’uyu mugabo, ngo unafite imyumvire nk’iya se, yahise amumenyesha ko ubuyobozi bwabimubajijeho kuko we yari ari mu isantere aho asanzwe akorera ubucuruzi, abanza kumubuza kubafungurira, ariko baza kubimutegeka arabyemera.
Ati “Tugezemo [mu nzu] twasanze biteye ubwoba. Umugore ahambiriye amaguru n’amaboko, arambitse aho, inzara yenda kumunogonora, ahahambiriye haratangiye kubyimba cyane, icyumba ahambiriyemo umunuko ari wose kuko byose yabyikoreragaho ntasukurwe n’aho yabikoreye ntihasukurwe, mbese yarakorewe ibikorwa bya kinyamaswa.”
Ni bwo uyu mugore yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mugonero mu Karere ka Karongi kugira ngo yitabweho n’abaganga, mu gihe umugabo we bahise bamusanga mu isoko aho yari ari gucururiza, ahita ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, kuri Sitasiyo ya Gihombo.
RADIOTV10