Inzu ikorerwamo ubucuruzi iherereye mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, yafashwe n’inkongi y’umuriro watwitse imiryango umunani, ibyarimo byose birashya birakongoka.
Iyi nzu yatangiye gushya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2022, ni iyo mu gasentere ka Ntendezi muri uyu wa Murenge wa Ruharambuga.
Ababonye iby’iyi nkongi babwiye RADIOTV10 ko nta muntu wahiriyemo ariko ko abacururiza muri iyi nzu batabashije kugira icyo baramuramo kuko uyu muriro wari mwinshi.
Iyi nkongi yabaye mu gihe kuri uyu wa Gatandatu mu Gihugu hose habaye igikorwa cy’Umuganda rusange aho izi nzu z’ubucuruzi zari zifunze bikaba biri mu byatumye hataboneka ubutabazi bwihuse.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 wageze ahabereye iyi mpanuka, yabwiye ko hataramenyekana icyateye iyi nkongi gusa ko hakekwa ibibazo by’amashanyarazi.
Iyi nkongi yazimijwe n’imodoka yo kuzimya yaturitse ku kibuga cy’indege cya Kamembe mu Karere ka Rusizi mu gihe inzego zishinzwe iperereza zahise zitangira gukora iperereza ry’icyateye iyi nkongi.
RADIOTV10