Umugabo wo mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke, wari waraye atonganye n’umugore we, bwacyeye ku munsi wakurikiyeho, basanga amanitse mu kiziriko cy’ihene yapfuye, aho bamwe bakeka ko yiyahuye, abandi bagakeka ko ashobora kuba yishwe bakaza kumumanika iwe.
Uyu mugabo witwa Emmanuel Hagenimana w’imyaka 45, bivugwa ko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 01 Nyakanga 2023, yari yatonganye n’umugore we bari basanzwe babana mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Bisumbo mu Murenge wa Cyato.
Amakuru aturuka mu baturanyi, avuga ko iryo joro ahagana saa yine, batonganaga bapfa imyitwarire y’umugabo, aho umugore yamushinjaga gusesagura kuko yanyweraga amafaranga yagakwiye guhahishiriza urugo, ndetse no kuba yari yamwimye nimero yo kuguriraho amashanyarazi.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Rugarama, Kanani Benoit, avuga ko muri iryo joro yagiye kureba uyu muryango, akawusaba guhosha izo ntanganya, akabizeza ko mu gitondo aza kubareba bagakemura ibyo bibazo bari bafitanye.
Uyu muyobozi avuga ko kuri iki Cyumweru tariki 02 Nyakanga, yabyutse yitunganya ngo ajye gukemura iki kibazo, ariko “Natunguwe no kumva umugore angezeho saa kumi n’ebyiri na makumyabiri z’igitondo ambwira ko bakinguye igikoni bagasanga umugabo amanitsemo yiyahuye, nagenda ngasanga koko aramanitse yapfuye.”
Umugore wa nyakwigendera, avuga ko ubwo umugabo we yasubiraga mu kabari, yagiye icyo gikoni bamusanzemo gikinginze.
Muri uyu muryango kandi, hari hamaze iminsi hari amakimbirane ashingiye ku kuba umugabo yari afite inshoreke ndetse ngo banabyaranye.
Abaturanyi b’uyu muryango, bavuga ko iby’urupfu rwa nyakwigendera ari amayobera, bavuga ko ubwo bamusangaga amanitse mu kiziriko yapfuye, batigeze babona ikintu yaba yuririyeho kugira ngo yimanike.
Aba baturanyi kandi bavuga ko umugore wa nyakwigendera yari amaze iminsi acyurira umugabo we ko na we yabonye umugabo bakundana..
RADIOTV10