Wednesday, October 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamasheke: Umugore yakuyemo inda ajugunya umwana muri wesi bitinda kumenyekana

radiotv10by radiotv10
08/10/2025
in MU RWANDA
0
Nyamasheke: Umugore yakuyemo inda ajugunya umwana muri wesi bitinda kumenyekana
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore w’imyaka 32 usanzwe ari umubyeyi w’abana 2 wo mu kagari ka Miko mu murenge wa Karengera yatawe muri yombi nyuma yo gukuramo inda y’amezi 7 akajugunya umwana mu bwiherero aho bimenyekaniye uwo mwana agakurwamo yarapfuye.

Amakuru y’uko hari uwakuyemo inda mu mudugudu wa Kabisheshe yatangiye guhwihwiswa mu mpera z’icyumweru gishize, ariko abajyanama b’ubuzima ngo bakagira ngo ni uwakuyemo inda ikiri nto nyuma biza kumenyekana ko yari imvutsi bitanzweho amakuru n’abari basanzwe bazi ko atwite ariko nyuma bakamubona nta nda afite.

Nyirabagenzi Christine usanzwe ari umujyanama w’ubuzima ati “Ku cyumweru mu gitondo nibwo babitubwiye tugirango ni umwana w’umukobwa wenda wakuyemo inda y’amezi nk’abiri cyangwa atatu gutyo, ku mugoroba tubigarukaho mu nama y’umudugudu tuvuga ko atari byo, ejo rero ni bwo abaturage baturanye nawe baje kudushaka baduha amakuru bavuga ko bamenye uwakuyemo inda dusanga yari iy’ameze arindwi  ndeste nawe arabitwemerera anatwereka aho yamushyize duhita tumenyesha ubuyobozi”.

Muri icyi gitondo cyo kuri uyu wa 7 Ukwakira 2025 ni bwo inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’umurenge wa Karengera bwafatanyije n’abaturage gusenya ubwiherero uyu mugore yari yaratayemo uwo mwana basanga umurambo we waramaze kwangirika.

Uzayisenga Alfred ati “Bamaze kwezeza ko bagomba kumukuramo, iriya wese barayisenya, bamukuyemo bamushyira hejuru nyirakuru aba ari we umwoza ariko kuko yari amazemo iminsi yari yaratangiye kwangirika kuburyo bamukoragaho umusatsi n’umubiri bikivanaho”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Karengera Mbanenande Jean Damascene unenga abaturage bo muri uyu mudugudu kuba bataratanze amakuru ku gihe ngo uyu mwana abe yaratabawe hakiri kare, avuga ko uwo mugore yemereye ubuyobozi ko gukuramo inda yabitewe n’uko uwayimuteye yamwihakanye.

Agira ati “Urumva hari bamwe mu baturage bari basanzwe bamuzi atwite. Bamubonye adatwite batangira kumwibazaho biba intandaro yo kumenyekana arafatwa atubwira ibyabaye, aho avuga ko yabitewe no kuba uwayimuteye  yanze kutubwira ngo bavuganye akamubwira ko adatera inda”.

Uyu muyobozi akomeza agira inama urubyiruko muri rusange kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idateguwe yemeza ko ahanini ariyo ituma haziramo ibibazo nk’ibi akabibutsa ko no mugihe byabaye igisubizo atari ukwica umwana kuko nta ruhare aba yabigizemo.

Ati “Ni ukwirinda ingeso y’ubusambanyi kuko biriya byise ari ingaruka y’ubusambanyi. niba byanabaye  ugatwita, bungabunga uwo mwana ntuvanemo iyo nda kuko ejo ntabwo uzi icyo uwo mwana uzavuka azavamo. Ashobora kugirira igihugu akamaro ndetse nawe ubwawe”.

Umugore wakuyemo inda yari asanzwe afite abana babiri b’abakobwa yabyariye i wabo naho iyo nda yakuyemo ikaba yari umwana w’umuhungu abaturage bavuga ko yari igeze mu mezi 7.

Umurambo w’uyu mwana wahise ujyanywa ku bitaro bya Bushenge ngo ukorerwe isuzumwa mu gihe uyu mugore we yari yaraye atawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha.

Abaturanyi b’uyu mugore bashenguwe n’ibyakozwe n’uyu mubyeyi

Inzego zaganirije abaturage

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × two =

Previous Post

Amakuru agezweho ku musirikare w’u Rwanda wari wafungiwe i Burundi

Next Post

Hatangajwe ibyavuye mu iperereza ry’ibanze ryatumye abantu 14 barimo abayobozi muri Nyabihu bafungwa

Related Posts

Rwamagana: Abahinzi bitegura umusaruro bahuye n’isanganya ryatumye binjira mu ihurizo

Rwamagana: Abahinzi bitegura umusaruro bahuye n’isanganya ryatumye binjira mu ihurizo

by radiotv10
08/10/2025
0

Abahinga umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo giherereye mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubwanikiro bwabo buherutse...

Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Hatangajwe ibyavuye mu iperereza ry’ibanze ryatumye abantu 14 barimo abayobozi muri Nyabihu bafungwa

by radiotv10
08/10/2025
0

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, yatangaje ko ifungwa ry'abantu 14 barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, ryabayeho nyuma yuko bigaragaye ko imirimo...

RDF yemeje ko hari Umusirikare w’u Rwanda ufungiye i Burundi

Amakuru agezweho ku musirikare w’u Rwanda wari wafungiwe i Burundi

by radiotv10
07/10/2025
0

Umusirikare ufite ipeti rya Sergeant mu Ngabo z’u Rwanda wari wafatiwe i Burundi nyuma yo kuhagera atabigambiriye, byemejwe ko yarekuwe,...

Ahari hamaze iminsi havugwa ubujura bukabije muri Kigali hakozwe umukwabu wasize hari igikozwe

Ahari hamaze iminsi havugwa ubujura bukabije muri Kigali hakozwe umukwabu wasize hari igikozwe

by radiotv10
07/10/2025
0

Abantu barindwi bafatiwe mu mukwabu wakozwe nyuma yuko abategera imodoka muri Gare ya Nyanza mu Karere ka Kicukiro bari bamaze...

Icyavuye mu mukwabu wakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye akabari bagakomeretsa abaturage

Icyavuye mu mukwabu wakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye akabari bagakomeretsa abaturage

by radiotv10
07/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye, yafashe abantu bane bakekwaho kuba bari mu gatsiko k’amabandi, bafatiwe mu mukwabu...

IZIHERUKA

Rwamagana: Abahinzi bitegura umusaruro bahuye n’isanganya ryatumye binjira mu ihurizo
MU RWANDA

Rwamagana: Abahinzi bitegura umusaruro bahuye n’isanganya ryatumye binjira mu ihurizo

by radiotv10
08/10/2025
0

Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Hatangajwe ibyavuye mu iperereza ry’ibanze ryatumye abantu 14 barimo abayobozi muri Nyabihu bafungwa

08/10/2025
Nyamasheke: Umugore yakuyemo inda ajugunya umwana muri wesi bitinda kumenyekana

Nyamasheke: Umugore yakuyemo inda ajugunya umwana muri wesi bitinda kumenyekana

08/10/2025
RDF yemeje ko hari Umusirikare w’u Rwanda ufungiye i Burundi

Amakuru agezweho ku musirikare w’u Rwanda wari wafungiwe i Burundi

07/10/2025
Ahari hamaze iminsi havugwa ubujura bukabije muri Kigali hakozwe umukwabu wasize hari igikozwe

Ahari hamaze iminsi havugwa ubujura bukabije muri Kigali hakozwe umukwabu wasize hari igikozwe

07/10/2025
Uwahoze ari umugore w’umuhanzi Safi aritegura kwibaruka ubuheta n’umugabo bamaze amezi atanu bakoranye ubukwe

Uwahoze ari umugore w’umuhanzi Safi aritegura kwibaruka ubuheta n’umugabo bamaze amezi atanu bakoranye ubukwe

07/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Hatangajwe ibyavuye mu iperereza ry’ibanze ryatumye abantu 14 barimo abayobozi muri Nyabihu bafungwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwamagana: Abahinzi bitegura umusaruro bahuye n’isanganya ryatumye binjira mu ihurizo

Hatangajwe ibyavuye mu iperereza ry’ibanze ryatumye abantu 14 barimo abayobozi muri Nyabihu bafungwa

Nyamasheke: Umugore yakuyemo inda ajugunya umwana muri wesi bitinda kumenyekana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.