Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamasheke: Umugore yakuyemo inda ajugunya umwana muri wesi bitinda kumenyekana

radiotv10by radiotv10
08/10/2025
in MU RWANDA
0
Nyamasheke: Umugore yakuyemo inda ajugunya umwana muri wesi bitinda kumenyekana
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore w’imyaka 32 usanzwe ari umubyeyi w’abana 2 wo mu kagari ka Miko mu murenge wa Karengera yatawe muri yombi nyuma yo gukuramo inda y’amezi 7 akajugunya umwana mu bwiherero aho bimenyekaniye uwo mwana agakurwamo yarapfuye.

Amakuru y’uko hari uwakuyemo inda mu mudugudu wa Kabisheshe yatangiye guhwihwiswa mu mpera z’icyumweru gishize, ariko abajyanama b’ubuzima ngo bakagira ngo ni uwakuyemo inda ikiri nto nyuma biza kumenyekana ko yari imvutsi bitanzweho amakuru n’abari basanzwe bazi ko atwite ariko nyuma bakamubona nta nda afite.

Nyirabagenzi Christine usanzwe ari umujyanama w’ubuzima ati “Ku cyumweru mu gitondo nibwo babitubwiye tugirango ni umwana w’umukobwa wenda wakuyemo inda y’amezi nk’abiri cyangwa atatu gutyo, ku mugoroba tubigarukaho mu nama y’umudugudu tuvuga ko atari byo, ejo rero ni bwo abaturage baturanye nawe baje kudushaka baduha amakuru bavuga ko bamenye uwakuyemo inda dusanga yari iy’ameze arindwi  ndeste nawe arabitwemerera anatwereka aho yamushyize duhita tumenyesha ubuyobozi”.

Muri icyi gitondo cyo kuri uyu wa 7 Ukwakira 2025 ni bwo inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’umurenge wa Karengera bwafatanyije n’abaturage gusenya ubwiherero uyu mugore yari yaratayemo uwo mwana basanga umurambo we waramaze kwangirika.

Uzayisenga Alfred ati “Bamaze kwezeza ko bagomba kumukuramo, iriya wese barayisenya, bamukuyemo bamushyira hejuru nyirakuru aba ari we umwoza ariko kuko yari amazemo iminsi yari yaratangiye kwangirika kuburyo bamukoragaho umusatsi n’umubiri bikivanaho”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Karengera Mbanenande Jean Damascene unenga abaturage bo muri uyu mudugudu kuba bataratanze amakuru ku gihe ngo uyu mwana abe yaratabawe hakiri kare, avuga ko uwo mugore yemereye ubuyobozi ko gukuramo inda yabitewe n’uko uwayimuteye yamwihakanye.

Agira ati “Urumva hari bamwe mu baturage bari basanzwe bamuzi atwite. Bamubonye adatwite batangira kumwibazaho biba intandaro yo kumenyekana arafatwa atubwira ibyabaye, aho avuga ko yabitewe no kuba uwayimuteye  yanze kutubwira ngo bavuganye akamubwira ko adatera inda”.

Uyu muyobozi akomeza agira inama urubyiruko muri rusange kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idateguwe yemeza ko ahanini ariyo ituma haziramo ibibazo nk’ibi akabibutsa ko no mugihe byabaye igisubizo atari ukwica umwana kuko nta ruhare aba yabigizemo.

Ati “Ni ukwirinda ingeso y’ubusambanyi kuko biriya byise ari ingaruka y’ubusambanyi. niba byanabaye  ugatwita, bungabunga uwo mwana ntuvanemo iyo nda kuko ejo ntabwo uzi icyo uwo mwana uzavuka azavamo. Ashobora kugirira igihugu akamaro ndetse nawe ubwawe”.

Umugore wakuyemo inda yari asanzwe afite abana babiri b’abakobwa yabyariye i wabo naho iyo nda yakuyemo ikaba yari umwana w’umuhungu abaturage bavuga ko yari igeze mu mezi 7.

Umurambo w’uyu mwana wahise ujyanywa ku bitaro bya Bushenge ngo ukorerwe isuzumwa mu gihe uyu mugore we yari yaraye atawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha.

Abaturanyi b’uyu mugore bashenguwe n’ibyakozwe n’uyu mubyeyi

Inzego zaganirije abaturage

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − seventeen =

Previous Post

Ibiri gukorerwa impunzi z’Abanyekongo ziri i Bujumbura mu Burundi byatumye zitahwa n’ubwoba

Next Post

Uko hakozwe operasiyo yafatiwemo abari batwaye intsinga baburiye ibisobanuro

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko hakozwe operasiyo yafatiwemo abari batwaye intsinga baburiye ibisobanuro

Uko hakozwe operasiyo yafatiwemo abari batwaye intsinga baburiye ibisobanuro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.