Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 72 yugama mu bwiherero nyamara yarabwubakiwe asaba gusanirwa inzu

radiotv10by radiotv10
13/09/2022
in MU RWANDA
0
Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 72 yugama mu bwiherero nyamara yarabwubakiwe asaba gusanirwa inzu
Share on FacebookShare on Twitter
  • Umuturanyi ati “Biragayitse kubakira umuntu ubwiherero ukanashyiramo sima aba mu nzu iva.”
  • V/Mayor abaza umunyamakuru ati “Ubwiwe niki ko arara mu bwiherero?”

Umukecuru wo mu Kagari ka Karusimbi mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko iyo imvura iguye nijoro yugama mu bwiherero yubakiwe n’ubuyobozi abubwira ko icyaba cyiza bamusanira inzu abamo ariko bukamwima amatwi.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yasuye uyu mukecuru witwa Nyirangirumpatse Marriane utuye mu Mudugudu Kashenjari muri aka Kagari ka Karusimbi, asanga amarira ari yose.

Yamutekerereje iyi mibereho mibi arimo ituma hari igihe ajya arara mu bwiherero we n’aabuzukuru be, anyuzamo amarira akazenga mu maso.

Avuga ko iyo imvura iguye ari ku manywa ajya kugama mu baturanyi ariko yagwa nijoro akabura uko ajya kubabyutsa, agahitamo kujya mu bwiherero.

Ati “Iyo iguye ari nijoro mbyutsa abana tugafata agashitingi kari aha tukagasasa mu musarani tukiyicarira aho.”

Umunyamakuru wahise amubaza niba ibyo avuga ari ukuri, yahise amusubiza arahira ati “Imana ihoraho.” Arangije arimyoza, ahita ajya kwereka Umunyamakuru uko babigenza.

Umunyamakuru yamubajije niba batanukirwa, asubiza agira ati “None nitunukirwa tugire dute?”

Bajya mu bwiherero bagasasamo shitingi bakaba ari ho barara

Ubuyobozi bwamwubakiye ubwiherero asaba gusanirwa inzu buramutsembera

Uyu mukecuru avuga ko ubu bwiherero bajya kuraramo iyo imvura iguye, yabwubakiwe n’ubuyobozi mu gihe we yasabaga ko isakaro ryabushyizweho yarihabwa akarishyira ku nzu abamo.

Ati “Nabajije Gitifu w’Umurenge nti ‘ubu ntabwo mwambararira aya mabati mugiye gushyira ku musarani mukayampa nkayashyira aho ndyama, noneho ayo dukuyeho akajya ku musarani?’ barambwira ngo ‘ayagenewe umusarani ni umusarani’.”

Abaturanyi ba Nyirangirumpatse bavuga ko ibyakozwe n’ubuyobozi bigayitse kubona bwarubakiye uyu mukecuru umusarani ariko bukanga kumwubakira aho arambika umusaya.

Umwe ati “Nawe urebye urabona ko bigayitse, ahubwo twagaya ababibona baza kumusura ntibagire icyo babikoraho. Ngo basanze umusarani ufite agaciro kurenza inzu, urabona ko umusarani ukomeye, urimo na sima!!”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie wabaye nk’ubwira Umunyamakuru ko ibyo byo kuba uyu mukecuru arara mu bwiherero atari byo, yavuze ko iki kibazo batakizi.

Ati “Ayo makuru uduhaye abaye ari yo, dufatikanye kuko ntabwo bikwiye ko umuturage ashobora kuba atishoboye ngo abe yaba mu nzu iva hanyuma nijoro nihagera ajye kurara mu bwiherero.”

Uyu muyobozi wabajije umunyamakuru kumuha imyirondoro y’uyu mukecuru, yavuze ko bigoye kuba abayobozi bamenya abaturage bose bafite ibibazo.

Ni imvugo yumvikanamo kutuzuza inshingano kwa bamwe mu bayobozi, byanagarutsweho n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame uherutse kugirira uruzinduko mu bice binyuranye by’Igihugu birimo n’aka Karere ka Nyamaseheke.

Avuga ko yari yasabye ko amabati yashyizwe ku bwiherero yajya ku nzu abamo ariko baramutsembera

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × five =

Previous Post

Perezida Kagame muri Kenya yakiranywe ubwuzu na William Ruto (AMAFOTO)

Next Post

Washington yagaragaje 20 barimo Museveni yatunganyirije umuziki bakamwambura

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Washington yagaragaje 20 barimo Museveni yatunganyirije umuziki bakamwambura

Washington yagaragaje 20 barimo Museveni yatunganyirije umuziki bakamwambura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.