Umukobwa wo mu Murenge wa Nyabitekeri n’umuryango we bari mu gahinda nyuma yo gutegereza umusore wari gusezerana n’umukobwa wabo bagaheba nyamara bari bamaze kwitegura ubukwe nyuma bakaza gusanga ari umugabo wubatse wagenzwaga no kubarya amafaranga.
Byabaye kuri uyu wa gatanu, ubwo Niyomuhoza Vestine wari witeguye gusezerana n’uwamubwiye ko yitwa Nshimiyimana Peter wo mu Murenge wa Shangi yamaze kwitegura azi ko bagiye guhurira ku murenge wa Bushenge ngo bashyingirwe yamuhamagara agasanga yahinduye gahunda .
Vestine ngo wari amaze umwaka ari mu rukundo n’uwo musore avuga ko bajyanye ku murenge kwiyandikisha ngo bazasezerane ariko ntibahasange gitifu hanyuma umusore akamubwira ko ari kubikurikirana birangira amubwiye ko bazashyingirwa kuri 19 Nzeri 2025.
Ati “Twari tumaze umwaka tumenyanye, iwabo nari ntarajya yo yambwiraga ko tuzajyayo nyuma yo gusezerana, yajyaga ahantungira urutoki. Bwa mbere twari twajyanye ku murenge dusanga gitifu yagiye ku karere, njyewe ndataha asigarana irangamuntu yanjye bukeye ajyayo nkajya numva ari kumwe n’abantu b’abayobozi, bakamubaza imyirondoro yanjye ndi kuri terefone birangiye niteguye ko nzasezerana kuri iyi tariki. Ubwo twari twaguze umunsi kandi ayo yose ni njyewe wayatanze”
Mbere y’uko itariki yo gusezerana igera Vestina avuga ko hari amafaranga we n’umuryango we bagiye baha uyu musore ababwira ko yagize ibibazo runaka bakayamuha biyumvisha ko bari gufasha umukwe wabo
Agira ati “ ku wa gatatu yatubwiye ko bamufungiye i Ntendezi ngo kubera umuntu bakubitiye mu myumbati ye, atubwira ko bamuciye ibihumbi 80 duhita tuyamuha ako kanya, yandiye ibihumbi mirongo 60 yo kwandikisha mu murenge, namuhaye ibihumbi 100 ambwira ngo ari kubaka i Muhanga. Uyu munsi nabyutse niteguye nk’umugeni uko uzi aba yambaye n’ubu ni ko nkyambaye. byageze nka saa sita tumuhamagaye aravuga ngo abantu baraye bamuteye akubitamo umwe agwa hasi bamujyana kwa muganga , avuga ko ari ibyo ari kwirukankamo ngo tuzasezeranya nyuma y’iminsi itatu. Ndifuza ko ubuyobozi bwamfasha akansubiza ibyange akanakurikiranwa kuko yansebeje.”
Mukarurangwa Consolee wari kuzaba umushyingira w’uyu mukobwa (maraine) avuga ko byaje kugaragara ko uwo mukwe ari umutekamutwe wishakiraga amafaranga kandi ko ubwo butekamitwe bwashyize uyu muryango mu gihombo kuko bari biteguye ubukwe banatumiye abantu ibiribwa n’ibinyobwa bikarangira bikoreshejwe uko bitateganyijwe.
Ati “Yakomeje acuma amasaha ayegeza imbere bigera aho avuga ngo dutegereze nyuma y’iminsi itatu, twabonye ari ubwambuzi bushukana. ubwo nyine iwabo w’umukobwa bagaburiye abantu bari batumiye barataha.”
Nyiragacondo Fausta ari na we mubyeyi w’umukobwa avuga ko icyabateye kumugirira icyizere ari uko yababwira ko ari imfubyi itagira ababyeyi none bikaba birangiye abateje urubwa nyuma yo kubavanaho amafaranga agera mu bihumbi 300.
Ati “Urubwa rwangiyeho, Umusore yaje ambwira ko yashimye umukobwa wanjye kandi ko azamukwa ariko akaba atagira ababyeyi twumva ko nta kibazo kirimo kuko yavugaga ko azaza gusaba nyuma yo kuva mu murenge, ubwo rero uyu munsi umwana yambaye na bagenzi be bari kumuherekeza bari bamaze kwitegura, nari namaze guhamagaza moto zo kubageza ku murenge , byaje kurangira amubwiye ngo hari ibyo ari kwirukankamo, birangira ijiro riguye tugira ikimwaro n’umubabaro.”
Radio&tv10 yashakishije uyu musore kuri nimero za terefone zigera kuri ebyiri yavuganiragaho n’uyu mukobwa icyakora uwayitabye wavuze ko yitwa Nshyimiyimana Eraste avuga ko atazi uwo mukobwa ko haba habaye ho kwibeshya.
Ati “Mumubaze neza bayobozi, njyewe ndi umugabo ndubatse, uwo mukobwa ntawe nzi.”
Byaje kumenyekana ko uyu wigiraga umukwe ari umugabo wubatse ndetse utuye ahatandukanye n’aho yabwiraga uyu mukobwa ko ari ho iwabo nk’uko umwe mu batanze amakuru abivuga
Ati “Yabeshyaga ko i wabo ari aho bita Kabaga ariko amakuru maze kumenya ni uko ari uwo mu mudugudu wa Taba mu kagari ka Shangi kandi ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana.”
Uwitwa Niyonzima Eric wajyaga aherekeza uwo musore i wabo w’umukobwa kugeza ubu yamaze gutabwa muri yombi, Niyomuhoza Vestina avuga ko ari we wabanje kumubeshya ko bakundana nawe akajya amurya amafaranga nyuma aza kumurangira Nshimiyimana Peter.
Vestine ati “Twakundanye hafi umwaka, nawe yagiye andya amafaranga ambwira ngo bamwibye, ngo nta nyina agira arangije antangamo pase kuri mugenzi we.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge ari naho uyu musore yabwiraga umukobwa ko bari gushyingirirwa Hyacinthe Habumugisha avuga ko nta bukwe bari bafite kuri uyu munsi ,ahubwo akagira inama abaturage muri rusange kutagwa mu mitego y’abatekamutwe bashuka abakobwa muri ubwo buryo.
Ati “Nta bageni twari dufite uyu munsi, ntabo pe!. Icyo twabivugaho ni uko urubyiruko rwagaruka ku muco ku bijyanye n’imihango y’ubukwe, mu gihe baba bakundanye imiryango ikabimenya hagasabwa irembo, bakabaza n’abaranga. Ikindi bakwiye gufata igihe cyo kumenyana neza, ntibahubukire kwizera urukundo no gutanga amafaranga.”
Uyu muyobozi asoza yibutsa abakenera serivise zo kwandikisha ubukwe ku murenge ko bagomba kuza ari babiri kugira ngo hatabamo uburiganya nk’ubwo.



Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10