Umwarimu wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Jean Bossco Shangi ruherereye mu Murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke, akurikiranyweho gusambanya abana batatu b’imyaka icyenda (9) yigisha amasomo y’inyongera azwi nka ‘Cours du soir’ aho bikekwa ko yajyaga abakoza urutoki mu myanya y’ibanga ababwira ko ari kubasukura.
Uyu mwarimu w’imyaka 26 y’amavuko, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu mpera z’icyumweru gishize tariki 30 Mata 2022.
Uyu mwarimu wigishirizaga aba bana mu Kagari ka Impala mu Murenge wa Bushenge, bivugwa ko yajyaga abaha ibihe binyuranye ku buryo babiri bazaga mu gihe cyabo abandi bakaza mu cyabo.
Uwahaye amakuru RADIOTV10, yavuze ko mu bana bigishwaga n’uyu mwarimu, babiri muri bo ari bo baje gutobora bakavuga ihohoterwa bakorerwaga n’uyu mwarimu, ari na byo byatumye atabwa muri yombi.
Amakuru avuga ko uyu mwarimu yakoreye aba bana ibi akekwaho ubwo yabaga ari kubigisha mu masomo y’inyongera atangwa ku mugoroba [Cours du soir].
Uyu murezi ukekwaho ibi byaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina, avugwaho kuba yarakozaga intoki mu myanya y’ibana y’abo bana b’abakobwa ababeshya ko ari kubasukura.
Uyu mwarimu ubu ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB aho acumbikiwe kuri station ya Shangi mu gihe hakiri gukorwa iperereza na dosiye.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
ITEGEKO No68/2018 RYO KU WA 30/08/2018 RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE
Ingingo ya 133: Gusambanya umwana
Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:
- gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;
- gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;
- gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka cumi n’ine (14) nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa. Icyakora, iyo umwana ufite imyaka cumi n’ine (14) ariko utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.
RADIOTV10
uwo mwarimu rwose babanze barebe ko nta kibazo afite mu mutwe