Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamasheke: Umwarimu akurikiranyweho gusambanya abana batatu yigisha ‘Cours du soir’

radiotv10by radiotv10
03/05/2022
in MU RWANDA
1
Nyamasheke: Umwarimu akurikiranyweho gusambanya abana batatu yigisha ‘Cours du soir’
Share on FacebookShare on Twitter

Umwarimu wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Jean Bossco Shangi ruherereye mu Murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke, akurikiranyweho gusambanya abana batatu b’imyaka icyenda (9) yigisha amasomo y’inyongera azwi nka ‘Cours du soir’ aho bikekwa ko yajyaga abakoza urutoki mu myanya y’ibanga ababwira ko ari kubasukura.

Uyu mwarimu w’imyaka 26 y’amavuko, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu mpera z’icyumweru gishize tariki 30 Mata 2022.

Uyu mwarimu wigishirizaga aba bana mu Kagari ka Impala mu Murenge wa Bushenge, bivugwa ko yajyaga abaha ibihe binyuranye ku buryo babiri bazaga mu gihe cyabo abandi bakaza mu cyabo.

Uwahaye amakuru RADIOTV10, yavuze ko mu bana bigishwaga n’uyu mwarimu, babiri muri bo ari bo baje gutobora bakavuga ihohoterwa bakorerwaga n’uyu mwarimu, ari na byo byatumye atabwa muri yombi.

Amakuru avuga ko uyu mwarimu yakoreye aba bana ibi akekwaho ubwo yabaga ari kubigisha mu masomo y’inyongera atangwa ku mugoroba [Cours du soir].

Uyu murezi ukekwaho ibi byaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina, avugwaho kuba yarakozaga intoki mu myanya y’ibana y’abo bana b’abakobwa ababeshya ko ari kubasukura.

Uyu mwarimu ubu ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB aho acumbikiwe kuri station ya Shangi mu gihe hakiri gukorwa iperereza na dosiye.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

ITEGEKO No68/2018 RYO KU WA 30/08/2018 RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE

Ingingo ya 133: Gusambanya umwana

Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

  1. gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;
  2. gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;
  3. gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura 
 imyaka cumi n’ine (14) nta kiboko
cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta
gihano gitangwa. Icyakora, iyo umwana
ufite imyaka cumi n’ine (14) ariko
utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) asambanyije umwana uri munsi y’imyaka
cumi n’ine (14), ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Mugabo Ferdinand says:
    4 years ago

    uwo mwarimu rwose babanze barebe ko nta kibazo afite mu mutwe

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 5 =

Previous Post

Rutsiro: Abari bagiye guhemba uwibarutse bakoze impanuka y’ubwato babiri bahita bapfa

Next Post

IFOTO: Bamporiki ku munsi w’Ilayidi ati “Alhamdulillah”

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Bamporiki ku munsi w’Ilayidi ati “Alhamdulillah”

IFOTO: Bamporiki ku munsi w’Ilayidi ati “Alhamdulillah”

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.