Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022, mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, hafi y’umusigiti wa Rwarutabura, bahasanze umurambo w’umugabo.
Uyu murambo wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, birakekwa ko ari uw’umumotari wiciwe aho yabaga bakaza kujugunya umurambo hafi y’uyu musigiti.
Hafi y’uyu murambo, hari ingofero yagenewe abakora umwuga wo gutwara abagenzi, ari na byo byatumye hakekwa ko yari umumotari.
Abantu benshi baramukiye aha ku musigiti wa Rwarutabura, bashungereye barebe iby’uyu nyakwigendera.
Inzego z’iperereza zirimo Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, na zo zihutiye kugera ahasanzwe uyu murambo kugira ngo zibikurikirane ndetse zikaba zahise zitangira iperereza.
Uwera Claudine uyobora Umurenge wa Nyamirambo, yemeje aya makuru, avuga ko inzego zatangiye kubikurikirana ndetse n’umurambo wa nyakwigendera ukaba wahise ujyanwa mu Bitaro kugira ngo ukorerwe isuzumwa rya nyuma.
RADIOTV10
Turashize pe