Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyanza: Yagiye gukoresha imodoka mu igaraje ayakije ihita ishya irakongoka

radiotv10by radiotv10
29/12/2021
in MU RWANDA
0
Nyanza: Yagiye gukoresha imodoka mu igaraje ayakije ihita ishya irakongoka
Share on FacebookShare on Twitter

Mu igaraje riherereye mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza habereye inkongi y’umuriro yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yahiye ubwo umushoferi yayatsaga.

Iyi nkongi yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021 ubwo iyi modoka yagiraga ikibazo bigatuma umushoferi wayo ajya kuyikoresha.

Ubwo yari mu igaraje ya Kompanyi yitwa Smart Garage, umushoferi watwaraga iyi modoka isanzwe yifashishwa mu ngendo rusange, yayakije ihita ifatwa n’umuriro irashya irakongoka.

Bamwe mu bazi iby’ibinyabiziga bari muri iri Garaje batangaza ko umuriro watangiriye muri moteri y’iyi modoka ndetse ko ari ho hari ikibazo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yavuze ko iyi mpanuka yabaye koko ari ko nta muntu yahitanye ndetse ko nta bindi byangiritse uretse iyi modoka gusa yahiye igakongoka ariko ibindi byose biri mu igaraje ntacyo byabaye.

Ntazinda Erasme atangaza ko ubwo iyi nkongi yabaga, Polisi ishinzwe kuzimya inkongi yahatabaranye ingoga ikaza kuzimya uyu muriro kugira ngo utaza gufata inyubako za ririya garaje.

Yagize ati “Inzu z’iryo garaje zirimo ibikoresho byifashishwa ntizagira icyo ziba gusa imodoka yo yahiye irakongoka.”

Hamaze iminsi hagaragara inkongi zibasira imodoka zo muri ubu bwoko. Mu mpera z’ukwezi gushize, imodoka na yo yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yari isanzwe itwara abanyeshuri, yafatiwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari igeze mu Kagari ka Karembure mu Murenge wa Gahanda mu Karere ka Kicukiro.

Iyi modoka yari irimo n’abanyeshuri yari ijyanye ku ishuri, na yo yarahiye irakongoka ariko ku bw’amahirwe nta muntu n’umwe wagiriye ikibazo muri iyi mpanuka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 13 =

Previous Post

Hashyizweho Komisiyo idasanzwe y’Abasenateri izagenzura uko abatujwe mu midugudu babayeho

Next Post

MINEDUC yasabye Abarimu kuzatangira igihembwe gitaha barikingije urukingo rwa gatatu

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
MINEDUC yasabye Abarimu kuzatangira igihembwe gitaha barikingije urukingo rwa gatatu

MINEDUC yasabye Abarimu kuzatangira igihembwe gitaha barikingije urukingo rwa gatatu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.