Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyaruguru: Batujwe mu magorofa none bajya guca incuro bakababwira ko batakoresha ababa mu mataje

radiotv10by radiotv10
28/09/2022
in MU RWANDA
1
Nyaruguru: Batujwe mu magorofa none bajya guca incuro bakababwira ko batakoresha ababa mu mataje
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage batujwe mu mudugudu w’ikitegerereza w’inzu zigeretse uherereye mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko batakijya guca incuro ngo babahe ibiraka kuko abakabibahaye bababyina ku mubyimba bababwira ko ari abatagire kuko batuye mu mataje.

Aba baturage bamaze amezi abiri batujwe muri uyu mudugudu w’ikitegererezo wa Munini, babwiye RADIOTV10 ko bugarijwe n’ubukene kuko batakibona aho baca incuro.

Bavuga ko n’abagiye kwaka ibiraka mu baturage bagenzi babo, bababyina ku mubyimba ko bakize kuko baba bavuga ko izo nzu batujwemo banaziherwamo ibibatunga.

Umwe yagize ati “Abantu baratureba bakatubwira bati ‘mwabura kuduha ibiraka ari mwe muba mu mataje, mufite imiceri, mufite amafaranga’ bati ‘nta kiraka mwe twabaha nimwigendere’.”

Uyu muturage avuga ko ibi byabaganishije mu bukene bukomeye ku buryo no kubona icyo kurya ari ihurizo rikomeye.

Ati “Kugura umuriro no kubona ibyo kurya biratugoye cyane […] no kuburara hari igihe tuburara.”

Aba baturage batishoboye batujwe muri uyu mudugudu w’ikitegererezo, bavuga ko izi nzu batujwemo, bamwe basigaye baziraramo ari ikizimwe kuko batazicanamo udutadowa kandi ngo no kubona amafaranga yo kugura umuriro bidashobora buri wese.

Undi ati “Abenshi baravuga bati ‘mwe mwageze mu bukungu, mufite ku mafaranga mwikwirirwa muvuga ngo tubahe inshuro’.”

Aba baturage bavuga ko nkuko batujwe muri uyu mudugudu kuko batishoboye, bari bakwiye no guhabwa igishoro kugira ngo batangize ubucuruzi babone aho bazajya bakura imibereho.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byukusenge Assoumpta avuga ko ubuyobozi bwahaye iby’ibanze aba baturage ubwo bimurirwaga muri uyu mudugudu ariko ko na bo ahasigaye ari ahabo.

Ati “Yego yatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo ariko ni mu rugo iwe, ubuzima buzakomeza nkuko yabagaho mu rugo iwe, niba ari umuntu ukora imirimo y’amaboko imuhesha amafaranga, akomeze ayikore.”

Uyu muyobozi avuga ko abadafite ubwo bushobozi bitewe n’ibibazo runaka, bazahabwa ubufasha nkuko abandi batishoboye basanzwe bafashwa.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 1

  1. ka says:
    3 years ago

    Mubasobanurire ko kuba mu mudugudu atari itegeko. Ushatse yakwisubirira aho yari atuye, umuganda ukamwubakira cg ukamisanira aho kuba ahantu atishimiye.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × four =

Previous Post

Hatangajwe igikorerwa amashuri ari gutahurwaho kutubahiriza amabwiriza akishyuza ‘Minerval’ y’umurengera

Next Post

M.Fayulu ngo uretse u Rwanda na Uganda hari n’abagambanyi bari inyuma y’ibibazo bya Congo

Related Posts

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

IZIHERUKA

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda
MU RWANDA

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
M.Fayulu ngo uretse u Rwanda na Uganda hari n’abagambanyi bari inyuma y’ibibazo bya Congo

M.Fayulu ngo uretse u Rwanda na Uganda hari n’abagambanyi bari inyuma y’ibibazo bya Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.