Bamwe mu baturage bo mu Kagari kamwe ko mu murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko barembejwe n’inkoni bakubitwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wabo, banitabaza ubuyobozi bw’Umurenge bukabifata nk’ibisanzwe.
Abaganirije Umunyamakuru wa RADIOTV10, bavuga ko abayobozi bo muri aka gace bakubita abaturage ariko byumwihariko bagahuriza ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Semiyonga mu Murenge wa Muganza, Ntakirutimana Etienne, bashinja kubayoboza inkoni.
Aba baturage bavuga ko ibyo gukubita abaturage, uyu muyobozi yabigize umuco dore ko hari n’abaturage atumiza akabakubitira ku biro by’Akagari.
Umwe mu baturage yagize ati “Hano abayobozi bakubita abaturage, Umuyobozi wa mbere ukunze kubikora ni uwo bita Gitifu w’Akagari ka Semiyonga, uwo agize icyo abwira cyaba ari ikintu kiza cyangwa ari ikibi aza ahita akubita ntacyo abaza, aza akubita gusa.”
Uyu muturage akomeza avuga ko hari umugore witwa Nyirarwasa Florida uherutse gukubitwa n’uyu muyobozi.
Ati “Yamukubitiye ku Kagari, barabyunga ariko yaramukubise kandi ari umudamu.”
Aba baturage bavuga ko barambiwe kuyoborwa gutya kuko aho u Rwanda rugeze rutari rukwiye kubamo imiyoborere nk’iyi, banavuga ko iyo bitabaje ubuyobozi bw’Umurenge bubima amatwi bwumva ko ari ibintu bisanzwe.
Undi muturage ati “Turifuza ko natwe twayoborwa nk’abantu, ntitube inyamaswa kuko natwe turi abaturage kuko turahababarira cyane.”
Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Semiyonga, Ntakirutimana Etienne, yahakaniye RADIOTV10 ibi ashinjwa n’abaturage, avuga ko uretse we nta n’undi muyobozi wakora nk’ibyo abaturage bamuvugaho.
Ati “Ntekereza ko ibyo byabayeho, Umunyarwanda wese azi inzego zibikurikirana, dufite RIB dufite Polisi, ibyo nta muyobozi muri iki Gihugu wabikora kuko twese ibyo dukora tuba dukorera umuturage.”
Ikibazo cy’abayobozi bakubita abaturage cyakunze kumvikana mu bice binyuranye by’Igihugu aho bamwe bagiye banafatwa bakabihanirwa. Uwamenyekanye cyane ni uwari Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, Sebashotsi Gasasira Jean Paul wakubitiye mu ruhame umukobwa amuziza kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Ibi byabaye muri Gicurasi 2022, byatumye uyu muyobozi na bagenzi be bakoranye iki cyaha batabwa muri yombi ndetse banaburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rubasomera imyanzuro muri Mutarama 2021, aho bagiye bahanishwa ibihano bitandukanye birimo igifungo cy’amezi umunani n’ihazabu ya miliyoni 5Frw cyahanishiwe Sebashotsi Gasasira Jean Paul.
Pacifique NTAKIRUTIMANA
RADIOTV10