Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyaruguru: Ngo barambiwe kuyobozwa inkoni nk’amatungo banabibwira Umurenge ukabagira ba Nayubu

radiotv10by radiotv10
05/05/2022
in MU RWANDA
0
Nyaruguru: Ngo barambiwe kuyobozwa inkoni nk’amatungo banabibwira Umurenge ukabagira ba Nayubu

Photo/Internet-Intyoza

Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Kagari kamwe ko mu murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko barembejwe n’inkoni bakubitwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wabo, banitabaza ubuyobozi bw’Umurenge bukabifata nk’ibisanzwe.

Abaganirije Umunyamakuru wa RADIOTV10, bavuga ko abayobozi bo muri aka gace bakubita abaturage ariko byumwihariko bagahuriza ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Semiyonga mu Murenge wa Muganza, Ntakirutimana Etienne, bashinja kubayoboza inkoni.

Aba baturage bavuga ko ibyo gukubita abaturage, uyu muyobozi yabigize umuco dore ko hari n’abaturage atumiza akabakubitira ku biro by’Akagari.

Umwe mu baturage yagize ati “Hano abayobozi bakubita abaturage, Umuyobozi wa mbere ukunze kubikora ni uwo bita Gitifu w’Akagari ka Semiyonga, uwo agize icyo abwira cyaba ari ikintu kiza cyangwa ari ikibi aza ahita akubita ntacyo abaza, aza akubita gusa.”

Uyu muturage akomeza avuga ko hari umugore witwa Nyirarwasa Florida uherutse gukubitwa n’uyu muyobozi.

Ati “Yamukubitiye ku Kagari, barabyunga ariko yaramukubise kandi ari umudamu.”

Aba baturage bavuga ko barambiwe kuyoborwa gutya kuko aho u Rwanda rugeze rutari rukwiye kubamo imiyoborere nk’iyi, banavuga ko iyo bitabaje ubuyobozi bw’Umurenge bubima amatwi bwumva ko ari ibintu bisanzwe.

Undi muturage ati “Turifuza ko natwe twayoborwa nk’abantu, ntitube inyamaswa kuko natwe turi abaturage kuko turahababarira cyane.”

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Semiyonga, Ntakirutimana Etienne, yahakaniye RADIOTV10 ibi ashinjwa n’abaturage, avuga ko uretse we nta n’undi muyobozi wakora nk’ibyo abaturage bamuvugaho.

Ati “Ntekereza ko ibyo byabayeho, Umunyarwanda wese azi inzego zibikurikirana, dufite RIB dufite Polisi, ibyo nta muyobozi muri iki Gihugu wabikora kuko twese ibyo dukora tuba dukorera umuturage.”

Ikibazo cy’abayobozi bakubita abaturage cyakunze kumvikana mu bice binyuranye by’Igihugu aho bamwe bagiye banafatwa bakabihanirwa. Uwamenyekanye cyane ni uwari Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, Sebashotsi Gasasira Jean Paul wakubitiye mu ruhame umukobwa amuziza kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ibi byabaye muri Gicurasi 2022, byatumye uyu muyobozi na bagenzi be bakoranye iki cyaha batabwa muri yombi ndetse banaburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rubasomera imyanzuro muri Mutarama 2021, aho bagiye bahanishwa ibihano bitandukanye birimo igifungo cy’amezi umunani n’ihazabu ya miliyoni 5Frw cyahanishiwe Sebashotsi Gasasira Jean Paul.

Bavuga ko inkoni za Gitifu zibarembeje
Ngo hari n’abo atumiza akabakubitira ku Biro by’akagari

Pacifique NTAKIRUTIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 8 =

Previous Post

Mageragere: Bamwe mu bagororwa bahishuye uko bakomeje gutunga imiryango yabo nubwo bafunze

Next Post

RIB yemeje ko yafuze Padiri uyobora ishuri ryakubitwemo abanyeshuri inkoni zikishushanya

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kamonyi: Polisi yafunze umuyobozi wo mu ishuri ry’Abapadiri wahanishije umunyeshuri inkoni akamukomeretsa

RIB yemeje ko yafuze Padiri uyobora ishuri ryakubitwemo abanyeshuri inkoni zikishushanya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.