Umugabo wo muri Tunisia wari wakatiwe igihano cy’urupfu mu cyumweru gishize ahamijwe ibyaha byo gusebya Perezida w’iki Gihugu abinyujije kuri Facebook, yarekuwe n’Urukiko.
Irekurwa ry’uyu mugabo witwa Saber Chouchane w’imyaka 56 y’amavuko, ribaye mu gihe mu cyumweru gishize yari yakatiwe igihano cy’urupfu ahamijwe ibyaha byo kunenga Perezida Kais Saied mu butumwa yari yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook.
Nyuma y’iki cyemezo cy’Urukiko, habaye ibikorwa byo kucyamagana, aho habaye imyigaragambyo ndetse no kunenga ubutegetsi bwa Tunisia, buvugwaho guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Abanengaga ubutegetsi bw’iki Gihugu kandi bavugaga ko ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, bwakomeje kubangamirwa kuva Perezida yajya ku butegetsi muri 2021.
Oussama Bouthelja, umunyamategeko wa Saber Chouchane, utatangaje byinshi ku ifungurwa rye, yemeje ko umukiliya we koko yarekuwe.
Naho Jamal Chouchane, umuvandimwe w’uyu wari wakatiwe igihano cy’urupfu, na we yemeje ko umuvandimwe we yafunguwe koko, ariko na we yirinda gutangaza byinshi.
Saber Chouchane yari yatawe muri yombi umwaka ushize, ariko amatsinda y’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, mu cyumweru gishize, ikaba yari yahagurutse yamagana kiriya gihano yari yakatiwe.
Byarangiye Urukiko rufashe icyemezo ko uyu mugabo wari wakatiwe kwicwa, afungurwa, ndetse kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ukwakira 2025, akaba yatashye.
Kuva Perezida Saied yasesa Inteko Ishinga Amategeko yari yatowe mu myaka ine ishize, hagatangira ubutegetsi bushingiye ku muntu ufite ububasha mu Gihugu, iki Gihugu cya Tunisia cyakunze kwibasirwa n’amatsinda y’imiryango inyuranye yamagana imitegekere yacyo, byumwihariko basaba ko ubucamanza bukwiye guhabwa ububasha bwabwo bwo kwigenga.
RADIOTV10