Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyuma y’imyaka 30 uracyatemba itoto ariko njye ndashaje- Obama abwira umugore we

radiotv10by radiotv10
04/10/2022
in MU RWANDA
0
Nyuma y’imyaka 30 uracyatemba itoto ariko njye ndashaje- Obama abwira umugore we
Share on FacebookShare on Twitter

Barack Hussein Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, udahwema kugaragaza urwo akunda umugore we Michelle LaVaughn Robinson Obama, yavuze ko agitemba itoto nk’iryo yari afite mu myaka 30 ishize ubwo bashyingiranwaga.

Barack Obama yabitangaje mu butumwa bwo kwishimira isabukuru y’imyaka 30 bamaze bashyingiranywe.

Yagize ati “Michelle, nyuma y’imyaka 30 sinzi impamvu ugisa nkuko wasaga ariko njye akaba atari ko nkisa. Sinzi impamvu nakwegukanye uriya munsi. Uri umugore mwiza nasabye mu buzima bwanjye. Isabukuru nziza mukundwa.”

Miche, After 30 years, I’m not sure why you look exactly the same and I don’t. I do know that I won the lottery that day—that I couldn’t have asked for a better life partner. Happy anniversary, sweetheart! pic.twitter.com/sYGKPOff1O

— Barack Obama (@BarackObama) October 3, 2022

Barack Obama n’umugore we Michelle Obama basezeranye tariki 03 Ukwakira 1992 nyuma y’umwaka umwe bari bamaze batangiye urugendo rw’urukundo.

Michelle Obama na we yifurije umugabo we isabukuru nziza y’urushako, akoresheje amagambo asize umunyu.

Yagize ati “Isabukuru nziza ku mugabo nkunda! Iyi myaka 30 yabaye iy’umunezero, kandi iteka nishimira kuba umba hafi. Nzahorana nawe iteka ryose. Ndagukunda Barack Obama.”

View this post on Instagram

A post shared by Michelle Obama (@michelleobama)

Obama n’umugore we Michelle ntibahwema kugaragaza urukundo bakundana, byumwihariko ubwo uyu mugabo wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za America, yasezeraga muri White House, yavuze ko kugira ngo abashe kugera ku ntego ze ku ngoma ye, yabifashijwemo n’umugore we.

Icyo gihe ubwo yashimiraga umugore we, yafashwe n’ikiniga, kwihangana biramunanira araturika ararira amarira y’umunezero.

Obama na Michelle ubwo bakoraga ubukwe
Byari ibyishimo
Barishimira imyaka 30 bamaze bashyingiranywe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =

Previous Post

Kayonza: Banze kugurana iterambere umuco, ngo gusangira ku muheha ntibazabicikaho

Next Post

Umugore yakatiwe gufungwa burundu kubera gusambanya umwana w’umuhungu

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugore yakatiwe gufungwa burundu kubera gusambanya umwana w’umuhungu

Umugore yakatiwe gufungwa burundu kubera gusambanya umwana w’umuhungu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.