Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyuma yo kuburira ‘abajura’ haramutseho amakuru y’uwo bitagendekeye neza

radiotv10by radiotv10
17/04/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyuma yo kuburira ‘abajura’ haramutseho amakuru y’uwo bitagendekeye neza
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Polisi y’u Rwanda iburiye insoresore zijanditse mu ngeso z’ubujura, umwe mu babukekwaho yarasiwe mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, ubwo yari kumwe na bagenzi be bavuye kwiba, babona Abapolisi bakiruka.

Mu cyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda yari yaburiye abijanditse muri ibi bikorwa bihungabanya umutekano w’Abaturarwanda, ibamenyesha ko hakajijwe ingamba.

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mata 2023 ahagana saa cyenda z’ijoro, ubwo Abapolisi barimo bacunga umutekano w’abaturage n’ibyabo, babonye abantu batatu bakekwa ko ari ibisambo, barabahagarika, barinangira ahubwo bafunyamo bariruka.

Umutoni Irakoze Sandra, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari Rwambogo, yavuze ko ubwo ibi bisambo byirukankaga ngo bicike Abapolisi, bahise barasamo umwe, agahita yitaba Imana.

Yagize ati “Umwe muri bo yarashwe ahita apfa, ariko abandi bakomeza kwiruka baratoroka.

Uyu muyobozi avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ndetse n’izindi nzego bakorana, bahise batangira iperereza.

Mu cyumweru gishize, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yahumurije Abaturarwanda ko Polisi yahagurukiye iki kibazo cy’ubujura bukomeje gufata intera.

Yagize ati “Turwanya ubujura ku muntu ubukora cyangwa uwabukoze, Ubitekereza nabireke kuko binyuranyije n’amategeko, uzabikora bizamugiraho ingaruka.”

CP John Bosco Kabera kandi yavuze ko Polisi y’u Rwanda ifite amakuru y’aho insoresore zijandika muri ibi bikorwa zikunze kuba ziri, haba mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu bindi bice, ku buryo ubu hagiye gukazwa umutekano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yari yaboneyeho kugira inama izi nsoresore gukura amaboko mu mifuka zikajya kuyakoresha, aho kujya kuyinjiza mu mifuka y’abandi bantu ngo zibibe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × three =

Previous Post

Ibyabaye kuri APR na Arsenal byatumye Rayon na ManCity zicinya icyara

Next Post

Soudan: Ishami rya LONI ryafashe icyemezo cyumvikanamo ko cyatewe n’umujinya

Related Posts

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko y’Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

IZIHERUKA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire
MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Soudan: Ishami rya LONI ryafashe icyemezo cyumvikanamo ko cyatewe n’umujinya

Soudan: Ishami rya LONI ryafashe icyemezo cyumvikanamo ko cyatewe n’umujinya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.