• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyuma y’ubwegure bwa Perezida wa Njyanama ya Rusizi undi muyobozi muri aka Karere yeguye

radiotv10by radiotv10
02/04/2024
in MU RWANDA
0
Nyuma y’ubwegure bwa Perezida wa Njyanama ya Rusizi undi muyobozi muri aka Karere yeguye
Share on FacebookShare on Twitter

Ndagijimana Louis Munyemanzi wari Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yeguye nyuma y’igihe gito uwari Perezida w’Inama Njyanama w’aka Karere na we yeguye kuri izi nshingano.

Amakuru y’ubwegure bw’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi, Ndagijimana Louis Munyemanzi; bwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 02 Mata 2024.

Amakuru agera kuri RADIOTV10, avuga ko ubwegure bw’uyu wari Umuyobozi muri Nyobozi y’Akarere ka Rusizi, bwanemejwe n’Inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’aka Karere yateranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Ndagijimana Louis Munyemanzi yeguye nyuma y’ibyumweru bibiri, uwari Perezida w’Inama Njyanama y’Aka Karere ka Rusizi, Uwumukiza Béatrice na we yeguye kuri izi nshingano, yakoraga abangikanyije no kuba Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge ihiganwa mu Bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), ariko na zo akaba aherutse kuzikurwaho.

Ubwegure bwa Uwumukiza Béatrice, bwo bwemejwe n’Inama ya Njyanama yateranye tariki 16 z’ukwezi gushize kwa Werurwe 2024, nyuma y’amasaha macye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame amusimbuje kuri izi nshingano zo kuyobora by’agateganyo RICA.

Mu buyobozi bw’Akarere ka Rusizi, hamaze iminsi havugwamo ukudahuza muri Nyobozi y’aka Karere ko mu Ntara y’Iburengerazuba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − six =

Previous Post

Umunyamakuru w’inararibonye agaragaje igereranya hagati ya Basketball na Football Nyarwanda rikwiye gutanga isomo

Next Post

Amakuru mashya kuri rutahizamu wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda byakekwaga ko yahagaritse ruhago

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Amakuru mashya kuri rutahizamu wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda byakekwaga ko yahagaritse ruhago

Amakuru mashya kuri rutahizamu wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda byakekwaga ko yahagaritse ruhago

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.