Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa abana bafite impano bakitabwaho kugira ngo Amavubi azabone abayakinira.
Ikipe y’Igihugu; abakinnyi, abatoza n’abandi bari bajyanye muri Afurika y’Epfo, yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukwakira 2025.
Amavubi yageze mu Rwanda nyuma yuko ku wa Kabiri w’iki cyumweru itsinzwe umukino wa nyuma na Afurika y’Epfo mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’umwaka utaha.
Nyuma y’uyu mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Afurika y’Epfo ibitego 3-0 ndete n’uwari wawubanjirije rwatsinzwemo na Benin igitego 1-0, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yatangaje ko ubu ikigiye gushyirwamo ingufu ari ugutegura abana bato bazafasha Ikipe y’Igihugu mu bihe biri imbere.
Yagize ati “Tugiye gushyira imbaraga nyinshi mu bana mu byiciro byose, aho tuzafata mirono itanu (50) beza tukazamura urwego rwabo ndetse n’amabwiriza twashyizeho, mu mwaka utaha buri kipe yo mu cyiciro cya mbere izaba ifite abana batatu batarengeje imyaka 20.”
Ubwo iyi mikino yarangiraga, bamwe mu bakunzi b’umupira w’Amaguru mu Rwanda bagaye umusaruro w’Umutoza Mkuru w’Amavubi, Adel Amrouche, bavuga ko adakwiye gukomezanya n’Ikipe y’Igihugu.
Perezida wa FERWAFA avuga ko icyihutirwa atari ukwirukana Umutoza, kuko agifite amasezerano, kandi ko hagomba kubahirizwa ibiteganywa n’amategeko.
Ati “Umutoza afite amasezerano, ntabwo apfa kwirukanwa. Ugomba kwitondera amasezerano ye, ariko ibishoboka birakorwa.”
Shema yavuze ko umusaruro w’Ikipe y’Igihugu udashimishije, ariko ko ujyana n’uburyo imyiteguro iba yaragenze, kandi ko ku Rwanda na ho bishoboka kwitwara neza, kuko hari n’igihe rwigeze kuyobora itsinda rwarimo, ariko ko bisize isomo.
RADIOTV10