• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Nyuma y’uko CAF ibyinjiyemo ubu APR yemerewe kujya muri Maroc mu mukino wo kwishyura

radiotv10by radiotv10
30/11/2021
in SIPORO
0
Nyuma y’uko CAF ibyinjiyemo ubu APR yemerewe kujya muri Maroc mu mukino wo kwishyura
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Africa (CAF) yinjiye mu kibazo cy’uko hazakinwa imikino y’amarushanwa yayo igomba kubera mu Bwami bwa Maroc bwahagaritse ingendo zibuhuza n’ibindi bihugu, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri ubu Bwami ryatangaje ko imikino mpuzamahanga yose igomba kuba.

Ubwami bwa Maroc kuva kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021 ingenzo zihuza iki gihugu n’ibindi zibaye zihagaze kubera ubwoko bushya bwa COVID-19 bwagaragaye mu bihugu bimwe.

Ibi byatumye ikipe ya APR FC yagombaga kujyayo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo mu kwitegura umukino wo kwishyura wa RS Berkana, iterecyezayo.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Africa (CAF) yari yasabye Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru muri Maroc gutanga umurongo ku mikino mpuzamahanga irimo n’uyu wa APR w’irushanwa rya CAF Confederation Cup.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru muri Maroc FRMF bwamaze gusubiza CAF kuri iyi ngingo aho bwavuze ko icyemezo cyo guhagarika ingendo zerecyeza muri iki Gihugu kitazagira ingaruka ku mikino mpuzamahanga yari iteganyijwe.

Itangazo rya FRMF rimenyesha CAF ko kandi rigiye gutegura umukino uzahuza ikipe y’Igihugu y’abagore y’abatarengeje imyaka 20 n’iya Gambia ndetse ko uzaba kimwe n’uwo kwishyura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + eighteen =

Previous Post

Rubavu: RIB yafunze umukozi w’Urukiko ukekwaho kwaka ruswa y’igitsina

Next Post

Amagi y’Amasazi agiye kuba imari ishyushye: Ngo afite intungamubiri nk’iza Soya

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Amagi y’Amasazi agiye kuba imari ishyushye: Ngo afite intungamubiri nk’iza Soya

Amagi y’Amasazi agiye kuba imari ishyushye: Ngo afite intungamubiri nk’iza Soya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.