I Addis Ababa muri Ethiopia, hategerejwe inama izahuza Abagaba Bakuru b’Ingabo bahagarariye imiryango ine irimo DRC, mu cyiswe four-bloc mechanism for DRCongo, ku butumire bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kugira ngo barebere hamwe igikwiye gukorwa nyuma y’uko imirwano yubuye muri DRC.
Aba Bagaba Bakuru b’Ingabo bazahurira muri iyi nama ku wa Gatanu tariki 06 Ukwakira 2023, bazaganira kuri gahunda yo kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Gashinzwe Amahoro n’Umutekano, kavuga ko aba Bagaba Bakuru b’Ingabo bazaganira “ku guhuza ingamba no gushyiraho umurongo uhuriweho mu gushyira mu bikorwa ingamba ziyemejwe n’akarere.”
Abazitabira ibi biganiro, bazasuzuma umusaruro w’ingabo zoherejwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Itangazo ry’Akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe Amahoro n’Umutekano, rigira riti “Ibiganiro bizibanda ku kongera ingufu ingabo zoherejwe mu burasirazuba bwa DRC mu rwego rwo guhangana n’ibikorwa bihungabanya umutekano by’imitwe nka M23 ndetse na ADF n’indi mitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano.”
Iyi nama yatangajwe nyuma y’iminsi micye imirwano yubuye muri Congo ihanganishije Igisirikare cya Congo FARDC n’umutwe wa M23, yubuye nyuma y’uko hongeye kuzamurwa amajwi y’uko ibintu muri Congo bishobora kongera kuba bibi.
Iyi nama izabera ku cyicaro gikuru cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, izaba irimo Abagaba Bakuru b’Ingabo mu Bihugu biyoboye imiryango ine irimo uwa ECCAS, EAC, ICGLR ndetse na SADC.
Iyi miryango uko ari ine kandi isanzwe irimo Ibihugu nka DRC n’u Rwanda binarebwa n’ibibazo bizaganirwaho, mu gihe Ibihugu nka Angola, Burundi, Equatorial Guinea, Kenya, Uganda, Sudan y’Epfo na Zambia na byo bibarizwa muri iyo miryango, biri muri gahunda yo gutanga umusanzu mu by’ingabo, binyuze mu Miryango nka AU ndetse UN.
Iyi nama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo, izabanzirizwa n’inama y’impuguke izaba kuva ku wa Gatatu kugeza ku wa Kane, bucye haba iyi y’Abagaba Bakuru b’Ingabo.
Umuryango wa SADC na wo urateganya kohereza ingabo mu burasirazuba bwa DRC mu minsi ya vuba, ndetse hari amakuru avuga ko abayobozi b’uyu muryango bahuye muri Nzeri kugira ngo baganire ku buryo bwo kohereza izo ngabo.
Ni mu gihe kandi Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, wo wohereje ingabo mu burasirazuba bwa DRC, ndetse zikaba ziherutse kongererwa igihe kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2023.
RADIOTV10