Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyuma y’ukwezi undi wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yahawe inshingano mu kigo mpuzamahanga

radiotv10by radiotv10
06/09/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Nyuma y’ukwezi undi wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yahawe inshingano mu kigo mpuzamahanga
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’ukwezi kumwe Dr Gerardine Mukeshimana wabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, ahawe inshingano mu Kigega Mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi (IFAD), na Fanfan Rwanyindo Kayirangwa na we wabaye muri Guverinoma, yahawe inshingano mu Muryango Mpuzamahanga w’Umurimo (ILO).

Izi nshingano zahawe Fanfan Rwanyindo Kayirangwa, zatangajwe mu itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 06, ryashyizwe hanze n’Umuyobozi Mukuru w’Uyu muryango ILO (International Labour Organization).

Umuyobozi Mukuru wa ILO, Gilbert F. Houngbo yagize Fanfan Rwanyindo, Umuyobozi Mukuru umwungirije, akazaba ari na we ukuriye uyu Muryango muri Afurika, aho azatangira izi nshingano tariki 01 z’ukwezi gutaha k’Ukwakira 2023.

Fanfan yari amaze ibyumweru bibiri akuwe muri Guverinoma y’u Rwanda, aho yari yavanywe ku mwanya wa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, mu mavugurura yakozwe na Perezida Paul Kagame tariki 22 Kanama 2023.

Muri aya mavugurura, Fanfan Rwanyindo Kayirangwa, yasimbuwe na Prof Jeannette Bayisenge, wari usanzwe ari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Fanfan ahawe izi nshingano mu muryango mpuzamahanga, nyuma y’ukwezi kumwe na Dr Gerardine Mukeshimana wabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, we agizwe Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi (IFAD).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − three =

Previous Post

Nigeria: Hatangiye gusuzumwa ikirego gishobora kuzafatwamo icyemezo cy’amateka

Next Post

Rayon na Kiyovu zisanzwe ari abacyeba byeruye zigiye guhatanira igikombe

Related Posts

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
13/01/2026
0

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rayon na Kiyovu zisanzwe ari abacyeba byeruye zigiye guhatanira igikombe

Rayon na Kiyovu zisanzwe ari abacyeba byeruye zigiye guhatanira igikombe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.