Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0 mu mukino wa mbere wa 1/2, uzakurikirwa n’undi uzahuza Rayon Sports na Police FC, uzavamo ikipe izahura n’iyi y’Ingabo z’u Rwanda.
Muri uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa gatatu taliki ya 28 Mutarama 2026, bitego bya APR FC byose byabonetse mu gice cya kabiri bitsinzwe na Hakim Kiwanuka, William Togui na Ruboneka Jean Bosco
APR FC itegereje iyo bizahura ku mukino wa nyuma taliki ya 1 Gashyantare ku munsi nyir’izina wo kwizihiza umunsi w’intwari ku rwego rw’igihugu.
Undi mukino wa 1/2 urahuza Rayon Sports FC na Police FC kuri uyu wa kane taliki ya 29 Mutarama 2026 saa 15h00 kuri Kigali Pele Stadium, itsinda muri izi ikomeze kuri final mu gihe itsindwa ihita itaha, cyane ko nta guhatanira umwanya wa gatatu bizabaho.
Ikipe izatwara igikombe cy’irushanwa ry’Intwari mu mupira w’amaguru izahembwa miliyoni 6 ari nako bimeze mu bagore aho hazakinwa final gusa hagati ya Rayon Sports WFC n’Indahangarwa WFC.
APR FC niyo ifite igikombe cy’Intwari cya 2025 yegukanye itsinze Police FC kuri za penaliti nyuma y’aho amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa mu minota isanzwe y’umukino.
Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10











