• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nyuma y’urupfu rw’umunyapolitiki utavugaga rumwe na Putin umugore we yahagurutse

radiotv10by radiotv10
20/02/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Nyuma y’urupfu rw’umunyapolitiki utavugaga rumwe na Putin umugore we yahagurutse
Share on FacebookShare on Twitter

Yulian Navalny, umufasha wa Alexies Navalny utavugaga rumwe na Vladimir Putin, akaba aherutse gupfira muri Gereza, bivugwa ko yishwe n’uburozi, yatangiye gushaka amaboko yo kugira ngo yihorere.

Alexies Navalny yitabye Imana mu cyumweru, aguye muri Gereza aho yari afungiye, bikaba bivugwa ko yishwe n’uburozi.

Umugore we ari we Yulian Navalny, kuri uyu wa Mbere yahuye n’Abminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu Bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, mu kiganiro cyabereye i Bruxelles mu Bubiligi.

Yulia Navalny ahuye n’aba bakuriye Dipolomasi z’Ibihugu by’u Burayi, nyuma y’uko aherutse kubwira abayobozi bo mu Bihugu by’iburengerazuba, ndetse n’abandi badipolomate bari bahuriye i Munich mu Budage, ku wa Gatanu ushize ko Putin na bagenzi be bazaryozwa “ibyo bakoreye Igihugu cyacu, umuryango wanjye, n’umugabo wanjye.”

Iyi nama ihuje Yulian Navalny n’abadiplomate bo mu burengerazuba bw’Isi, igamije kugaragaza ko bashyigikiye abaharanira ubwigenge ku Gihugu cy’u Burusiya, kwibuka no guha icyubahiro Alexies Navalny, waguye muri gereza nyuma y’imyaka 3 afunze.

Uru ruzinduko ruje nyuma y’uko kuri iki Cyumweru abategetsi b’u Burusiya bataye muri yombi amagana n’amagana y’abaturage, ubwo bari biraye mu mihanda y’i Moscow ngo bibuke Alexis Navaly, ari nako banamagana urupfu rwe.

Yulia Navaln avuga ko azakora ibishoboka byose kugira ngo abamwiciye umugabo bibagireho ingaruka, kandi ko ibyo yari yaratangiye azabikomeza.

Alexies Navalny yitabye Imana tariki 16 Gashyantare 2024 ku myaka 47, aguye muri gereza yitwa Arctique iherereye muri Siberia aho yari apfungiwe kuva mu ntangiriro za 2021.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 15 =

Previous Post

TduRwanda2024: Etape2 yaranzwe no kwigaragaza kw’Abanyarwanda yegukanywe n’Umunya-Israel

Next Post

Rubavu: Bahishuye imbogamizi yazamutse byihuse babona ifitanye isano n’intambara yo muri Congo

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Rubavu: Bahishuye imbogamizi yazamutse byihuse babona ifitanye isano n’intambara yo muri Congo

Rubavu: Bahishuye imbogamizi yazamutse byihuse babona ifitanye isano n’intambara yo muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.