Saturday, August 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Obasanjo nyuma y’ibiganiro yagiranye n’Abakuru b’u Rwanda na DRC yavuze ikigiye gukurikiraho

radiotv10by radiotv10
26/06/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Obasanjo nyuma y’ibiganiro yagiranye n’Abakuru b’u Rwanda na DRC yavuze ikigiye gukurikiraho
Share on FacebookShare on Twitter

Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria, uri mu bahuza mu biganiro byo gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, nyuma yo kwakirwa na Perezida Paul Kagame, yahise yerecyeza i Kinshasa anaganira na Tshisekedi, aho yavuze ko ibiganiro yagiranye n’Abayobozi bombi, byari byiza, kandi ko agiye gushyikiriza raporo Perezida wa Togo wahawe inshingano z’ubuhuza n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Olusegun Obasanjo yakiriwe na Perezida Kagame mu biro bye muri Village Urugwiro hirya y’ejo hashize, ku wa Kabiri tariki 24 Kamena 2025.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, byatangaje ko mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Obasanjo, byagarutse ku mahoro mu karere.

Nyuma y’uru ruzinduko Olusegun Obasanjo yagiriye mu Rwanda, yahise yerecyeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse na ho yakirwa n’Umukuru w’iki Gihugu Félix Tshisekedi.

Perezidansi ya DRC, ivuga ko kuri uyu wa Gatatu “Perezida Félix Tshisekedi yahuye n’uwabaye Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo, umwe mu bahuza bashyizweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango Uharanira Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika yo mu Majyepfo (SADC) mu gushaka ibisubizo by’amakimbirane ari mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya DRC, bivuga ko nyuma y’ikiganiro cyamaze amasaha hafi abiri, Obasanjo yavuze ko yagiye muri Congo avuye no mu Rwanda, mu ruzinduko rugamije gushaka umuti w’ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi.

Yagize ati “Ibiganiro nagiranye n’abavandimwe banje babiri b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demomakarasi ya Congo, biri mu nzira nziza.”

Obasanjo yatangaje ko azahita yerecyeza muri Togo, guhura na Perezida w’iki Gihugu, Faure Gnassingbé wagawe ishingano z’ubuhuza n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, aho azamushyikiriza raporo y’uru ruzinduko rwe yagiriye mu Bihugu byombi [u Rwanda na DRC].

Yagize ati “Dufite umuhuza washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ari we Faure Gnassingbé, Perezida wa Togo. Nzajya i Lomé kumugezaho Raporo kugira ngo harebwe igikwiye gukorwa kugira ngo amahoro arambye aboneke mu karere.”

Olusegun Obasanjo kandi yaboneyeho gushima intambwe ikomeje guterwa mu biganiro biriho bikorwa na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America na Qatar, avuga ko na byo ari ibyo guha agaciro.

Ku wa Kabiri Obasanjo yari yakiriwe na Perezida Kagame

Bucyeye bwaho kuri uyu wa Gatatu yakiriwe na Tshisekedi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × three =

Previous Post

Umugabo wagiye kureba umugore we wari kumwe n’undi mu gicuku byarangiye ahasize ubuzima

Next Post

Umunyamakuru ‘Yago’ yatanze umucyo ku byavugwaga ko hagati ye n’umukobwa babyaranye bitameze neza

Related Posts

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

by radiotv10
09/08/2025
0

In the heart of Rwanda’s rich cultural heritage lies a unique, geometric art form known as Imigongo. Imigongo is a...

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Abofisiye 163 n’abafite andi mapeti mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe ushinzwe imyitwarire (Military Police) barangije imyitozo bamazemo ibyumweru bitandatu,...

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

by radiotv10
09/08/2025
0

Algorithm Inc, a regional tech company known for its innovative business software solutions, has launched a groundbreaking new platform called...

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

by radiotv10
08/08/2025
0

Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali, iratangaza ko yafashe abantu 10 mu Karere ka Nyarugenge bakurikiranyweho ibikorwa by’ubujura bwo gutobora...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
08/08/2025
1

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

IZIHERUKA

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft
IMIBEREHO MYIZA

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

by radiotv10
09/08/2025
0

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

09/08/2025
Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

09/08/2025
Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

08/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

08/08/2025
Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru ‘Yago’ yatanze umucyo ku byavugwaga ko hagati ye n’umukobwa babyaranye bitameze neza

Umunyamakuru ‘Yago’ yatanze umucyo ku byavugwaga ko hagati ye n’umukobwa babyaranye bitameze neza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.