Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburenganzira bwa muntu ryasabye ko habaho iperereza ryigenga kandi rinyuze mu mucyo ku byobo byasanzwemo imibiri y’Abanya-Palestine babarirwa muri 300, byacukwe hafi y’Ibitaro byo mu majyepfo ya Gaza.
Ni nyuma yuko inzego zo muri Palestine zitangaje ko zabonye amagana y’imibiri y’abantu bapfuye, yari ishyinguye mu byobo rusange hafi nibitaro bya Nasser Medical na Al shifa hospital.
Kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye riharanira uburenganzira bwa muntu, Volker Turk yavuze ko ibyabaye ari agahomamunwa ndetse asaba ko hakorwa iperereza ryigenga kandi rinyuze mu mucyo.
Ingabo za Israel zishinjwa kuba inyuma y’urupfu rw’aba bantu ndetse no gucukura ibyo byobo binini byari byarashyinguwemo aba bantu.
Nyuma y’uko hagaragaye iyi mibiri, hahise hatangira ibikorwa byo gushakisha niba nta bindi byobo biri hafi aho na byo byashyinguwemo abandi.
Icyakora igisirikare cya Israel cyahakanye kivuye inyumva, kivuga ko abagishinja kuba inyuma y’izi mpfu, nta shingiro bifite.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10