Mu rubanza ruregwamo Umunyarwanda Laurent Bucyibaruta ruri kubera i Paris mu Bufaransa, uyu munsi humviswe ubusesenguzi bwa Dismas Nsengiyaremye wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda hagati ya 1992-1993 wagaragaje ko Jenoside Yakorewe Abatutsi yateguwe ndetse n’ibikorwa byayibanjirije.
Muri uru rubanza ruri kuburanishwa n’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris, kuri uyu wa Mbere humviswe uyu Dismas Nsengiyaremye wahamagajwe n’umusesenguzi uzi ibyabaye mu Rwanda.
Dismas Nsengiyaremye w’imyaka 77, yagarutse ku itegurwa rya Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse n’umugambi wayo by’umwihariko avuga ku ijambo rutwitsi ryavuzwe na Dr Mugesera Leon yise amahembe ane ya shitani.
Iri jambo ryavuzwe na Mugesera mu 1993, ryumvikanamo gukangurira Abahutu kwanga Abatutsi ndetse abahamagarira kubica.
Nsengiyaremye Disimas yavuze ko ubwo Mugesera yavugaga iri jambo, yategetse ko uyu mugabo wamaze no guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, gufatwa agafungwa ariko icyo gihe ngo yaje guhungira muri Canada.
Yagize ati “Yari imbwirwahame biba urwango kandi ikangurira Abahutu kwanga Abatutsi nanjye ubwanjye kuko yanciraga urwo gupfa, kuko yari inyuranyije n’ibyemewe na MDR n’amashyaka atavuga rumwe na yo.”
Nsengiyaremye Disimas yakomeje agira ati “Nyuma y’iiryo jambo nasabye ko Mugesera yatabwa muri yombi ariko aza guhungishwa ajyanwa muri Canada.”
Uyu mugabo wasesenguraga ku mugambi wa Jenoside Yakorewe Abatutsi, yanavuze ku munyapolitiki Landoald Ndasingwa [Lando] wishwe azira ibitekerezo bye byiza byo kurwanya umugambi wa Jenoside.
Nsengiyaremye Disimas yavuze ko uyu mugabo Lando yari umugabo w’inyangamugayo, ushishoza kandi uzi ubwenge wifuzaga ko ibibi byabaye mu Rwanda bitaba ariko ko yarushijwe imbaraga n’intagondwa z’Abahutu bari inyuma y’uyu mugambi wa Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Laurent Bucyibaruta wabaye Perefe w’icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, ari kuburanishwa ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, aho akurikiranyweho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi babarirwa mu bihumbi bari bahungiye ku ishuri rya Murambi bagiyeyo bizeye umutekano.
Muri uru rubanza rumaze icyumweru rutangiye, hateganyijwe kuzumvwamo abatangabuhamya 115.
Juventine MURAGIJEMARIYA
RADIOTV10