Sunday, May 11, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Pasiteri uregwa kunyereza Miliyoni 32 yo kubaka Piscine ya ADEPR yasabye Urukiko kuzajya kureba ko idahari

radiotv10by radiotv10
16/02/2022
in MU RWANDA
0
Pasiteri uregwa kunyereza Miliyoni 32 yo kubaka Piscine ya ADEPR yasabye Urukiko kuzajya kureba ko idahari
Share on FacebookShare on Twitter

Umwe mu bunganira Pasiteri Sindayigaya Theophile ukurikiranyweho kunyereza Miliyoni 32 Frw mu kubaka Piscine ya Hotel y’Itorero rya ADEPR iri ku Gisozi, yasabye Urukiko kuzajya kuri iyi hoteli kureba ko ubwo bwogero budahari ku buryo yaregwa kunyereza amafaranga yagenewe kuyubaka.

Uru rubanza rw’Ubujurire ruregwamo bamwe mu bahoze ari abayobozi b’Itorero rya ADEPR bakurikiranyweho kunyereza amafaranga abarirwa muri za Miliyari, rwasubukuwe kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Gashyantare 2020.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ruburanisha uru rubanza, rwahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo busobanure impamvu z’ubujurire bwabwo, bugaruka kuri bamwe mu baregwa barimo Pasiteri Sindayigaya Theophile, bushinja kunyereza Miliyoni 32Frw mu kubaka ubwogero bwa Hoteli Dove.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu Pasiteri Sindayigaya Theophile yahawe izi miliyoni nyamara atari we wubatse iyi Piscine ahubwo yarubatswe na Ngarambe.

Umushinjacyaha yasabye Urukiko kuzagumishaho igihano cyahawe Pasiteri Sindayigaya Theophile cyo gufungwa imyaka 7 no gusubiza miliyoni 32Frw.

Uyu mukozi w’Imana na we wahawe umwanya wo kwiregura, yabwiye urukiko ko ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha ari ibinyoma.

Yavuze ko atakorewe ubugenzuzi ngo bugaragaze ko yanyereje izi miliyoni 32 Frw kandi ko Piscine ashinjwa kunyereza umutungo wayo, yubatswe ndetse n’ubu igihari ikaba ikoreshwa.

Pasiteri Sindayigaya Theophile yavuze ko iriya Piscine yari yahawe agaciro ka Miliyoni 67 Frw ariko we ziriya Miliyoni 32 Frw yahawe zari izo kugura ibikoresho birimo sima ndetse n’ibyuma byo kubakisha.

Yatangaje ko aya mafaranga yahawe yayakoresheje icyo yagenewe ndetse ko ibyo bikoresho yabiguze muri Quincallerie ya Mukabera Mediatrice, na we akaza kubishyikiriza Mukakamari wari ushinzwe kubika ibikoresho byo kubaka Dove Hotel.

Pasiteri Sindayigaya Theophile yavuze ko iyi Piscine igihari kandi ko yubatswe n’ibikoresho yaguriye ariya mafaranga.

Me Bayingana Janvier umwe mu bungaira Pasiteri Sindayigaya Theophile, we yasabye Urukiko kuzajya ahari Dove Hotel ku Gisosi rukareba ko iyi piscine idahari koko.

Uyu munyamategeko yanasabye Urukiko kuzahamagaza uwitwa Ngarambe wubakishije iyo piscine kugira ngo avuge ahavuye amafaranga yakoreshwejwe.

Me Bayingana Janvier yasabye Urukiko kuzagira umwere umukiliya we rukamuhanaguraho ibyaha kuko ntabyo yakoze.

Abandi baregwa muri uru rubanza, na bo bahawe umwanya barisobanura. Uru rubanza rurakomeza kuburanishwa kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − seventeen =

Previous Post

Honduras: Uwahoze ari Perezida ukurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge yatawe muri yombi bisabwe na USA ahita yoherezwayo

Next Post

Rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko rya Miliyoni 248 araburana na Minisiteri y’Ingabo ashinja kumuteranya n’abaturage

Related Posts

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Umusore w’imyaka 27 y’amavuko ukekwaho kwica uwari umukoresha we mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, yarangiza akamuzingazingira mu...

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Moses Turahirwa uzwi mu guhanga imideri wanashinze inzu yayo...

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

by radiotv10
09/05/2025
0

Umugore w’imyaka 58 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 80, avuga ko...

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda bwashimiye Imana ku itorwa ry’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Lewo XIV...

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yuko mu...

IZIHERUKA

MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko rya Miliyoni 248 araburana na Minisiteri y’Ingabo ashinja kumuteranya n’abaturage

Rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko rya Miliyoni 248 araburana na Minisiteri y’Ingabo ashinja kumuteranya n’abaturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.