Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden, yaburiye Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, amubuza kugaba ibitero byo ku butaka mu mujyi wa Rafah uherereye mu majyepfo y’Intara ya Gaza, kuko ngo ryaba ari ikosa rikomeye cyane.
Ibinyamakuru byo mu burengerazuba bw’Isi biravuga ko Leta Zunze Ubumwe za America ziri gushyira Israel ku gitutu cyo guhagarika ibitero n’intambara, kuko imibare y’abahitanwa na yo ikomeje gutumbagira umunsi ku wundi.
Nyuma y’uko Biden abujije Netanyahu kugaba ibitero karahabutaka ku mujyi wa Rafah, ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel byatangaje ko Netanyahu agiye kohereza itsinda ry’abashinzwe umutekano i Washington muri USA kuganira ku ngingo ijyanye n’umujyi wa Rafah uherereye mu majyepfo y’Intara ya Gaza, kuko ari wo usigaye ari izingiro ry’abarwanyi b’umutwe wa Harakat al-Muqawama al-Islamiya, uzwi nka Hamas.
Netanyahu we ubwe yatangaje ko yahakaniye Prezida Joe Biden ibyo guhagarika intambara kuri Hamas, kuko no ku munsi wo ku Cyumweru yavuze ko intego ye ari ukurandura burundu uyu mutwe wagabye ibitero kuri Israel ku itariki 07 z’ukwezi kwa 10 k’umwaka ushize.
Aba bategetsi bombi baherukaga kugirana ibiganiro ku itariki 15 z’ukwezi gushize nabwo Biden asaba Netanyahu guhagarika ibitero kuri Gaza, ibyo ibinyamakuru birimo n’Ijwi rya Amerika bivuga ko ari igitutu cy’uko mugihe Amerika yaba ikomeje kugaragaza uruhare rwayo mu gushyigikira Israel muri iyi ntambara, byaba biganisha Joe Biden ku gutsindwa amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa 11 k’uyu mwaka w’2024.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10