Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida Biden yahaye gasopo Netanyahu watangiye intambara amushyigikiye akaza kumwipakurura

radiotv10by radiotv10
19/03/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida Biden yahaye gasopo Netanyahu watangiye intambara amushyigikiye akaza kumwipakurura
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden, yaburiye Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, amubuza kugaba ibitero byo ku butaka mu mujyi wa Rafah uherereye mu majyepfo y’Intara ya Gaza, kuko ngo ryaba ari ikosa rikomeye cyane.

Ibinyamakuru byo mu burengerazuba bw’Isi biravuga ko Leta Zunze Ubumwe za America ziri gushyira Israel ku gitutu cyo guhagarika ibitero n’intambara, kuko imibare y’abahitanwa na yo ikomeje gutumbagira umunsi ku wundi.

Nyuma y’uko Biden abujije Netanyahu kugaba ibitero karahabutaka ku mujyi wa Rafah, ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel byatangaje ko Netanyahu agiye kohereza itsinda ry’abashinzwe umutekano i Washington muri USA kuganira ku ngingo ijyanye n’umujyi wa Rafah uherereye mu majyepfo y’Intara ya Gaza, kuko ari wo usigaye ari izingiro ry’abarwanyi b’umutwe wa Harakat al-Muqawama al-Islamiya, uzwi nka Hamas.

Netanyahu we ubwe yatangaje ko yahakaniye Prezida Joe Biden ibyo guhagarika intambara kuri Hamas, kuko no ku munsi wo ku Cyumweru yavuze ko intego ye ari ukurandura burundu uyu mutwe wagabye ibitero kuri Israel ku itariki 07 z’ukwezi kwa 10 k’umwaka ushize.

Aba bategetsi bombi baherukaga kugirana ibiganiro ku itariki 15 z’ukwezi gushize nabwo Biden asaba Netanyahu guhagarika ibitero kuri Gaza, ibyo ibinyamakuru birimo n’Ijwi rya Amerika bivuga ko ari igitutu cy’uko mugihe Amerika yaba ikomeje kugaragaza uruhare rwayo mu gushyigikira Israel muri iyi ntambara, byaba biganisha Joe Biden ku gutsindwa amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa 11 k’uyu mwaka w’2024.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × four =

Previous Post

VIDEO: Bruce Melodie yongeye guhamya intambwe akora ibyari inzozi bitarakorwa n’undi muhanzi Nyarwanda

Next Post

Byamenyekanye ko uwabaye Perezida w’Igihugu wanakanyujijeho muri ruhago nawe azitabira icy’Isi mu Rwanda

Related Posts

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu gace ka Barcelona muri Espagne, gari ya moshi itwara abagenzi b’imbere mu...

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

by radiotv10
21/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rizasubira mu Mujyi wa Uvira nyuma yuko riwukuyemo abarwanyi baryo bose, ugahita wigabizwa n’uruhande bahanganye, rugatangira...

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

by radiotv10
21/01/2026
0

The AFC/M23 coalition has indicated that it will return to the city of Uvira after withdrawing all its fighters, following...

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

by radiotv10
20/01/2026
0

Uganda held widely watched presidential and parliamentary elections on 15 January 2026, choosing both the country’s leader and members of...

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

by radiotv10
20/01/2026
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyatangaje ko kigaruriye Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo, nyuma yuko Ihuriro AFC/M23...

IZIHERUKA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?
AMAHANGA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Byamenyekanye ko uwabaye Perezida w’Igihugu wanakanyujijeho muri ruhago nawe azitabira icy’Isi mu Rwanda

Byamenyekanye ko uwabaye Perezida w’Igihugu wanakanyujijeho muri ruhago nawe azitabira icy’Isi mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.