Perezida Paul Kagame yageze i Dakar muri Senegal, aho yitabiriye Inama y’Ihuriro Nyafurika “Africa Food Systems Forum’ yiga ku guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu rwego rwo kwihaza mu biribwa ku Mugabane wa Afurika.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yageze i Dakar kuri iki Cyumweru tariki 31 Kanama nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda.
Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, yatangaje ko “Perezida Kagame yageze i Dakar muri Senegal, aho yakiriwe na Perezida Bassirou Diomaye Faye.”
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bivuga ko Perezida Kagame yagiye muri Senegal mu Nama y’Ihuriro Nyafurika Africa Food Systems Forum (AFS Forum) rya 2025 ryiga ku kwihaza mu biribwa.
AFS Forum ni Ihuriro rigira uruhare runini mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, bigamije kongera umusaruro w’ibikomoka kuri uru rwego rufatiye runini imibereho ya muntu.
Abitabira iri Huriro Ngarukamwaka, bungarana ibitekerezo kugira ngo hafatwe ingamba zo kuzamura ubuhinzi n’ubworozi ku Mugabane wa Afurika.
Iri huriro rihuza abo mu ngeri zinyuranye, rifite abafatanyabikorwa 28, iry’umwaka ushize wa 2024, ryabereye mu Rwanda, aho ryari rifite insanganyamatsiko yagiraga iti “Innovate, Accelerate, and Scale: Delivering Food Systems Transformation in a Digital and Climate Era”.
Perezida Paul Kagame witabiriye iri huriro ry’uyu mwaka rigiye kubera muri Senegal, ni Umwe mu banyacyubahiro b’inararibonye mu bitekerezo byagira uruhare mu gukomeza kuzamura urwego rw’Ubuhinzi n’ubworozi, nk’Umuyobozi w’Igihugu gikomeje guteza imbere izi nzego.

RADIOTV10