Perezida wa Repubulika, Paul Kagame uri i Beijing mu Bushinwa, yahuye na bagenzi be, Perezida w’Ibirwa bya Seychelles, Wavel Ramkalawan; na Perezida wa Kenya, William Ruto; bombi bari mu bitabiriye irahira rye ryabaye mu kwezi gushize.
Uku guhura kw’Abakuru b’Ibihugu, kwabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Nzeri 2024, ku munsi wa kabiri nyuma yuko Umukuru w’u Rwanda ageze mu Bushinwa kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Nzeri 2024.
Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu, avuga ko “Uyu munsi mu bikorwa by’ihuriro ry’u Bushina na Afurika (FOCAC/ Forum on China-Africa Cooperation), Perezida Kagame yagiranye inama na Perezida Wavel Ramkalawan wa Seychelles, ndetse na Perezida William Ruto wa Kenya.”
Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, ivuga ko izi nama zombi zahuje Perezida Paul Kagame n’aba Bakuru b’Ibihugu, zibanze ku gukomeza guteza imbere imikoranire isanzwe iri hagati y’Ibihugu byombi kuri buri ruhande (Umubano w’u Rwanda na Seychelles ndetse n’umubano w’u Rwanda na Kenya).
Aba bakuru b’Ibihugu bagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu, bombi bari mu bitabiriye umuhango w’irahira rye wabaye tariki 11 z’ukwezi gushize kwa Kanama 2024.
Aba bakuru b’Ibihugu bose, bari mu Bushinwa, bitabiriye Inama y’Ihuriro ry’iki Gihugu n’Umugabane wa Afurika itangira kuri uyu wa 04 kugeza ku ya 06 Nzeri 2024.
Ni inama izaganirirwamo ibyakorwa kugira ngo imikoranire y’iki Gihugu n’Ibya Afurika ikomeze gutera imbere, aho izibanda ku ngingo zinyuranye zirimo imikoranire mu bijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’iterambere ry’ibikorwa remezo.
RADIOTV10