Perezida Paul Kagame na bamwe mu Bakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bari mu Misiri, bahuriye mu nama yiga ku bibazo biri muri DRCongo, yayobowe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, mu gihe Felix Tshisekedi yahagarariwena Minisitiri w’Intebe w’Igihugu cye.
Ni ibiganiro byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Ugushyingo 2022, aho aba Bakuru b’Ibihugu bari mu Misiri bitabiriye inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe izwi nka COP27.
Amakuru dukesha ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, avuga ko kuri uwo mugoroba wo ku wa Mbere, Perezida Kagame yitabiriye inama nyunguranabitekerezo yo ku rwego rwo hejuru yize ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubutumwa bw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, bukomeza buvuga ko iyi nama “yayobowe n’umuyobozi w’inama y’Abaperezi ba EAC, Evariste Ndayishimiye akaba Perezida w’u Burundi, yanitabiriwe kandi n’Abaperezida, William Ruto wa Kenya, Samia Suluhu wa Tanzania na Minisitiri w’Intebe Sama Lukonde wa DRC.”
Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sama Lukonde ni na we wahagarariye Perezida Felix Thisekedi muri iyi nama iri kubera mu Misiri yiga ku mihindagurikire y’Ibihe.
Iyi nama yize ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi yitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Peter Mathuki.
Iyi nama ibaye nyuma yuko Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zemeranyijwe gukomeza inzira y’ibiganiro, nkuko byemerejwe mu nama yahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, uwa DRC, Christophe Lutundula ndetse n’uwa Angola, Téte António.
Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bahuriye i Luanda mu mpera z’icyumweru gishize, bemeje ko hubahirizwa imyanzuro yafatiwe mu nama zabanje zabereye i Luanda n’i Nairobi, yanakunze gushyigikirwa n’u Rwanda ndetse rukagaragaza ubushake bw’ishyirwa mu bikorwa ryayo ariko Guverinoma ya Congo Kinshasa yo ikabigendamo biguruntege.
RADIOTV10