Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko muri Qatar, yakurikiye isiganwa ry’utumodoka duto rizwi nka Formula 1 (Formula 1 Qatar Airways Grand Prix rya 2024) ari kumwe n’Umuyobozi w’Ikirenga w’Iki Gihugu, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani.
Ni isiganwa ryasojwe mu ijoro ryacyeye kuri iki Cyumweru tariki 01 Ukuboza 2024, ryabereye i Doha muri Qatar, ahazwiho kwakira iri siganwa rikurikirwa na benshi, dore ko iri ryarebwe n’abantu barenga ibihumbi 155, rikaba ryegukanywe na rurangiranwa muri uyu mukino Max Verstappen.
Umukuru w’u Rwanda yageze i Doha ku wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024, aho yari yitabiriye isozwa ry’iri siganwa Formula 1 Qatar Airways Grand Prix rya 2024.
Ubwo yageraga ku Kibuga cy’Intege Mpuzamaganga cyitiriwe Hamad, Perezida Kagame yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Dr. Ahmed bin Hassan Al Hammadi ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kainamura.
Ni uruzinduko runagamije gukomeza kwagura imbago n’ubucuti bw’u Rwnada n’ishoramari, kuko umukuru w’u Rwanda wari kumwe na bamwe mu bayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda, muri iki gikorwa hanagararijwemo gahunda y’iki Gihugu ya ‘Visit Rwanda’.
U Rwanda kandi runitegura kwakira Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku modoka ku Isi (FIA), rwanagaragaje aho imyiteguro igeze.
Perezida Paul Kagame si ubwa mbere arebye isiganwa ry’imodoka, kuko no muri Nzeri uyu mwaka, yarebye irya irizwi nka Singapore Grand Prix ryabereye muri iki Gihugu cya Singapore.
RADIOTV10