Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye Perezida wa Guinée-Conakry, General Mamadi Doumbouya na Madamu we Lauriane Doumbouya, basuye u Rwanda, aho babatembereje Urwuri rwabo ruri i Kibugabuga.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Gicurasi 2025 nyuma yuko Perezida wa Guinée-Conakry, General Mamadi Doumbouya na Madamu we Lauriane Doumbouya, bari baraye bageze mu Rwanda.
Mu ruzinduko barimo rw’iminsi itatu mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu bakiriwe n’Umukuru w’u Rwanda na Madamu we, aho bafite urwuri i Kibugabuga mu Karere ka Bugesera.
Ubutumwa buherekejwe n’amashusho bwatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Gicurasi 2025, bugira buti “Uyu munsi, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Perezida Mamadi Doumbouya na Mdamu Lauriane Doumbouya, mu rwuri rwabo ruri i Kibugabuga.”
Amashusho aherekeje ubu butumwa, agaragaza Perezida Mamadi Doumbouya na Madamu we Lauriane Doumbouya, bishimiye kwakirwa na bagenzi babo b’u Rwanda muri uru rwuri, bagaragaza akanyamuneza kadasanzwe.
Umukuru w’u Rwanda akunze kwakirira abanyacyubahiro basanzwe ari inshuti ze zihariye, muri uru Rwuri, ndetse bamwe akabagabira inka z’Inyambo ziboneka hacye ku Isi.
Muri Werurwe 2022, Perezida Paul Kagame yari yakiriye General Muhoozi Kainerugaba, ubu wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, anamugabira Inka cumi z’Inyambo, nyuma yaje kumushimira ko zahise zororoka byihuse.





RADIOTV10