Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bategerejwe muri Benin mu ruzinduko rw’iminsi itatu, rugamije kongerera ingufu umubano w’Ibihugu byombi usanzwe ari ntamakemwa.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Benin, ryagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 13 Mata 2023.
Iri tangazo rivuga ko Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazatangira uruzinduko muri Benin kuri uyu wa Gatanu tariki 14 kugeza ku ya 16 Mata 2023.
Perezida Kagame agiye kugenderera iki Gihugu ku butumire bwa mugenzi we wa Benin, Patrice Tallon, aho biteganyijwe ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazakirwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Cotonou kuri uyu wa Gatanu.
Biteganyijwe ko bucyeye bwaho ku wa Gatandatu tariki 15 Mata, Perezida Patrice Talon azakira mugenzi we Paul Kagame mu biro bye bya Marina, bakagirana ikiganiro kihariye kizabera mu muhezo.
Abakuru b’Ibihugu byombi kandi bazanayobora isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati ya Guverinoma z’Ibihugu byabo, arimo ayo mu bukerarugendo, iyoroshywa ry’urujya n’uruza rw’ibintu n’ibintu, ay’ingendo zo mu kirere hagati ya Kigali na Cotonou, ndetse n’ay’inganda z’imyenda.
Igihugu cy’u Rwanda na Benin, bisanzwe bifitanye ubucuti n’imikoranire byiza, bishingiye ku minshinga ibyara inyungu bihuriyeho, yanaganiriweho tariki 29 na 30 Nzeri 2017 ubwo hateranaga bwa mbere komisiyo ihuriweho y’Ibihugu byombi ikurikirana umubano w’ibi Bihugu.
Muri Werurwe umwaka ushize wa 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye muri Village Urugwiro, intumwa ya mugenzi we Patrice Talon wa Benin, Aurélien Agbenonci wari umuzaniye ubutumwa bw’uyu Mukuru wa kiriya Gihugu.
Muri Kanama 2016, Perezida Patrice Talon yari yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, aho na we yari yakiriwe na Perezida Paul Kagame, bakagirana ibiganiro byo gukomeza gutsimbataza umubano w’Ibihugu byombi.
RADIOTV10
Numvise ko ushinzwe ikigo cy’indangmuntu zo muri Benin ari umunyarwanda wahoze ayobora ikigo nk’icyi cyo mu Rwanda ,ubufatanye bw’ibihugu by’Africa nk’abavandimwe bukomeze butezw’imbere!