Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame na we hari icyo yemeye mu gushaka umuti w’ibyo muri Congo

radiotv10by radiotv10
12/03/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame na we hari icyo yemeye mu gushaka umuti w’ibyo muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame na we yemeye kuzahura no kugirana ibiganiro na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi na we uherutse kwifuza ko bazaganira.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024 i Luanda.

Ni ibiganiro byari bigamije gushaka umuti w’umuzi w’ibibazo by’umutekano bimaze iminsi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho Perezida João Lourenço ari we wahawe inshingano z’ubuhuza hagati ya DRC n’u Rwanda.

Tete Antonio yatangaje ko ibi biganiro bya Perezida Kagame na João Lourenço byabereye mu muhezo [tête-à-tête], byasize Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yemeye ko azahura na mugenzi we Félix Tshisekedi wa Congo Kinshasa.

Tete Antonio yatangaje ko aho ibi biganiro bizahuza Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi, bizabera ndetse n’itariki, bizatangazwa na Perezida wa Angola wahawe izi nshingano z’ubuhuza n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Perezida Kagame yemeye kuzahura na Tshisekedi nyuma y’ibyumweru bibiri, uyu Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na we yifuje ndetse akemera kuzaganira n’uw’u Rwanda mu gushaka umuti w’ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi.

Perezida Félix Tshisekedi muri urwo ruzinduko yifurijemo kuzahura na Kagame, yari yanagaragaje ibyo yifuza ko bishyirwa mu bikorwa mbere y’uko bahura, birimo kuba umutwe wa M23 wahagarika imirwano ndetse ukajya aho wasabwe kwerecyeza.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Lourenço kuri uyu wa Mbere
Ibiganiro byahuje Perezida Kagame na Lourenço, byarimo n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 14 =

Previous Post

Uko byagenze ngo uwari uyoboye Igihugu kirimo umwiryane yegure ari imahanga

Next Post

Amakuru agezweho ku ikipe y’i Burundi yanze kwambara ‘Visit Rwanda’

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho ku ikipe y’i Burundi yanze kwambara ‘Visit Rwanda’

Amakuru agezweho ku ikipe y’i Burundi yanze kwambara ‘Visit Rwanda’

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.