Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, yamaze kugera i Luanda muri Angola aho yitabiriye ibiganiro bimuhuza na mugenzi we Felix Tshisekedi wa DRCongo na João Lourenço, bigamije kwigiraha hamwe ku bibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwa Congo.
Umukuru w’u Rwanda yageze i Luanda muri Angola kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Nyakanga 2022, nyuma y’amasaha macye mugenzi we Felix Tshisekedi na we ahageze kuko yahashyitse kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nyakanga 2022.
Iangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda, ryasohotse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, rivuga ko “Perezida Kagame yageze i Luanda muri Angola aho ahurira na Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi na Perezida wa Angola João Lourenço uyoboye umuryango wa ICGLR.”
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, bitangaza ko abakuru b’Ibihugu baganira ku bibazo by’umutekano mucye bikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa DRC.
Ibi biganiro bije nyuma y’iminsi abakuru b’Ibihugu byombi [u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo] bagarutse ku bibazo bimaze iminsi biri hagati y’Ibihugu bayoboye.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame aherutse kugirana na RBA, yavuze ko hari amakuru yizewe ko ubutegetsi bwa DRC buri gufasha umutwe wa FDLR guhungabanya umutekano w’u Rwanda nyamara bizwi neza ko uyu mutwe ugizwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Umukuru w’u Rwanda kandi yavuze ko ubutegetsi bwa DRC bwashakiye umuti w’ibibazo biri muri iki Gihugu, aho utari kuko bwihutiye gukoresha imbaraga za gisirikare nyamara hakwiye kwiyambazwa inzira za Politiki.
RADIOTV10