Perezida Paul Kagame uri i Davos mu Busuwisi, yahuye n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken baganira ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’icyabihosha.
Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024, ubwo bombi bitabiraga inama izwi nka World Economic Forum yiga ku Bukungu, iri kubera i Davos.
Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda, byatangaje ko Perezida Kagame yahuye n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken “bakaganira ku bufatanye mu gushaka amahoro arambye mu karere ndetse no gushaka umuti w’umuzi w’ibibazo by’imvururu mu karere.”
Ubutumwa bwa Perezidansi y’u Rwanda bukomeza bugira buti “Uku guhura gukurikiye uruzinduko rwa Avril Haines, umuyobozi mukuru ushinzwe iperereza mu Ugushyingo umwaka ushize.”
Mu butumwa Blinken we yanyujije kuri X ye, yagize ati “Ikiganiro cyanjye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, cyibanze ku muhate wacu wo gusaba impande zose kuyoboka inzira za dipolomasi mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.”
Itangazo riri ku rubuga rw’Ubunyamabanga bwa Leta Zunze Ubumwe za America, rivuga ko muri ibi biganiro byahuje Perezida Kagame na Blinken, hongeye gushimangirwa ko hakenewe guterwa intambwe mu gukemura ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo.
Iri tangazo rigakomeza rigira riti “Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America yasobanuye ko buri wese urebwa n’ibibazo akeneye gukora uruhare rwe mu gushaka umuti w’ibibazo.”
Antony Blinken waje mu Rwanda muri Kanama umwaka ushize, yahageze avuye muri Repubulija Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yagaragaje ko Ibihugu byombi bikwiye kuyoboka inzira zadipolomasi.
Leta Zunze Ubumwe za America kandi zakunze gusaba u Rwanda na Congo Kinshasa, kwicara bagashaka umuti w’ibibazo bimaze iminsi biri hagati y’Ibihugu byombi.
By’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za America yarakunze gusaba ko intambara yakunze kuvugwa n’ubutegetsi bwa Congo, idakwiye kuba, ahubwo iki Gihugu kibaka cyarasabye Ibihugu byombi gukura ingabo ku mipaka.
RADIOTV10