Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko hanze y’u Rwanda, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Senegal, Macky Sall uherutse gutangaza ko ataziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ataha.
Amakuru dukesha ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Senegal, avuga ko “Perezida Macky Sall yaje ku Kibuga cy’Indege cyitiriwe Léopold Sedar Senghor mu masaha y’umugoroba kugira ngo yakire mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.”
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Senegal, bitangaza ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ibiganiro by’igihe gito na Macky Sall.
Umukuru w’u Rwanda kandi yahise yerecyeza mu Birwa bya Trinidad and Tobago, aho yitabiriye Inama isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma y’Umuryango wa Caribbean uzwi nka CARICOM, unizihiza isabukuru ya 50.
Amakuru dukesha Perezidansi y’u Rwanda yatambutse ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Nyakanga 2023, avuga ko Perezida Kagame yageze muri Port of Spain, umurwa Mukuru wa Trinidad and Tobago.
Macky Sall yakiriye Perezida Paul Kagame nyuma y’igihe gito, uyu Mukuru wa Senegal atangaje ko ataziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Gashyantare umwaka utaha wa 2024.
Macky Sall yavuze ko nubwo Itegeko Nshinga ry’Igihugu cye rimwemerera kongera kwiyamamaza, ndetse ko hari benshi bari bamushyigikiye banifuza ko yiyamamaza, ariko ko atazahatana muri aya matora.
Ni icyemezo cyatunguye benshi yaba Abanya-Senegal ndetse n’abandi bo mu Bihugu binyuranye, bari bategereje icyemezo cye ku kuba aziyamamaza.
Perezida Macky Sall w’imyaka 61 y’amavuko yari yatorewe manda ya mbere muri Mata 2012, yongera gutorwa muri Gashyantare 2019.
RADIOTV10