Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak; kibanze ku ngingo zirimo amasezerano yo kohereza abimukira ndetse n’ibibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iki kiganiro cyabaye hifashishijwe telefone kuri uyu wa Mbere tariki 06 Werurwe 2023, cyagarutse ku masezerano yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza agamije kurengera ubuzima bw’abimukira.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, rigira riti “Abayobozi bombi biyemeje gukomeza gukorana mu gutuma ubu bufatanye bugerwaho.”
Umwaka ugiye kuzura Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza zishyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije kurengera abimukira bajya mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko.
Aya masezerano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda tariki 14 Mata 2022, agena ko abazajya binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu myaka itanu iri imbere uhereye muri Mutarama 2022, bose bazajya boherezwa mu Rwanda.
Muri iki kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak; cyanagarutse ku bibazo by’umutekano bimaze iminsi biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iri tangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, rigira riti “Minisitiri w’Intebe na Perezida Kagame baganiriye kandi ku bibazo bikomeje kugira umurindi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no ku mbaraga mpuzamahanga z’ubufasha buri gutangwa mu kubona umuti w’amahoro.”
Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza baganiriye kuri ibi bibazo bya Congo, nyuma y’iminsi micye Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron agiriye uruzinduko muri iki Gihugu kirimo ibibazo, akagaragariza ubutegetsi bwacyo ko ari bwo bufite mu biganza byabwo umuti w’ibibazo.
Emmanuel Macron ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize, yasabye ubutegetsi bwa Congo kudakomeza kwegeka ibibazo by’iki Gihugu ku mahanga, ahubwo ko na bwo bwaranzwe n’imbaraga nke kuva mu 1994.
RADIOTV10