Perezida Paul Kagame agaragaza ko hakiri imbogamizi zituma umubare w’abasura Ibihugu byo muri Afurika mu bikorwa by’ubukerarugendo utagera ku rwego rwifuzwa, zirimo amabwiriza ya bimwe agenga urujya n’uruza rw’abantu, gusa ku ruhande rw’u Rwanda rwo rukaba rwaramaze kubishyira ku murongo
Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 02 Ugushyingo 2023 ubwo yatangziaga ku mugaragaro Ihuriro rya 23 ry’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo, World Travel and Tourism Council (WTTC), riteraniye i Kigali
Ni ihuriro ribaye nyuma y’ibibazo byagiye byugariza ubukungu bw’isi, ndetse n’ubukerarugendo by’umwihariko nk’icyorezo cya COVID-19 kigeze gushegesha uru rwego.
Perezida Kagame avuga ko ubukerarugendo bwatangiye kubura umutwe, ariko hakaba hakiri ibindi bikibangamiye uru rwego bitarimo intambara n’ibyorezo.
Ati “Ingendo n’ubukerarugendo byavuye mu ngaruka z’ubukungu ku rwego rukomeye, ariko igiciro cyo kuza muri Afurika n’imbere muri uyu Mugabane; kiracyari imbogamizi.”
Umukuru w’u Rwanda uvuga ko hakwiye gushyirwa mu bikorwa amasezerano agenga iby’ingendo z’indege muri Afurika, yagaragaje ko u Rwanda hari icyo rwakoze.
Ati “Twe twakuyeho gusaba VISA umuturage wese uva mu Gihugu cya Afurika no mu bindi Bihugu. Buri Munyafurika ashobora kurira indege akaza mu Rwanda iza mu Rwanda igihe cyose abishakiye, nta kiguzi na gito bimusaba kugira ngo yinjire mu Rwanda.”
Mu rwego rwo gukemura ibyo bibazo bishingiye ku byemezo by’Ibihugu bibangamira ubukerarugendo; Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza yavuze ko igihugu cye hari ibyo bahugiyemo bishobora kubahuza n’abaturanyi.
Yagize ati “Guverinoma y’u Burundi yiyemeje guteza imbere ubukerarugendo ndetse no kubyaza umusaruro amahirwe dufite. Igihugu kiri gushyiraho ibikorwa remezo by’ubukerarugendo bigera ahantu nyaburanga hose. Twizeye ko mu minsi micye tuzaba dubite imihanda igera ku Bihugu duturanye kugira ngo abakerarugendo bagere muri ibyo bice.”
Perezida wa Tanzania, Dr Samia Suluhu Hassan avuga ko ibyo bigomba guherekezwa n’ubushakashatsi kuri iyi ngingo.
Ati “Kugira ngo urwego rw’ubukerarugendo rurusheho gutanga umusaruro; tugomba gukora ubushakashatsi ku bigezweho mu bukerarugendo; ibyo abakerarugendo bakunda, ndetse n’ingaruka bigira ku bidukikije.
Ibi bizadufasha gufata ibyemezo no gushyiraho ingamba zigamije iterambere rirambye ry’Umugabane wa Afurika, ndetse hari n’ubwo bamwe muri twe twita ku bukerarugendo gusa ariko tukibagirwa ingingo ijyanye n’ingendo. Ibi bigira ingaruka mu gihe cyo kureba uruhare bigira mu musaruro mbumbe no kubukungu bwacu.”
Umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubukerarugendo WTTC (World Travel and Tourism Council) ugaragaza ko mu mpera z’umwaka wa 2023 umusaruro w’uru rwego uzazamuka ku kigero cya 9%. Uyu mubare utuma rwegera ku rugero rwariho muri 2019 mbere y’umwaduko wa COVID-19.
Nanone kandi mu myaka icumi iri imbere, ubukerarugendo buzinjiriza Umugabane wa Afurika miliyari 279 USD, angana na 7.2% by’ubukungu bw’uyu Mugabane. Ibi bizaterwa n’uko hagati ya 2022 kugeza muri 2032, uru rwego ruzazamukaho 6.8%.
David NZABONIMPA
RADIOTV10