Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagaragaje igikenewe kugira ngo ibibazo bya DRCongo biranduke burundu

radiotv10by radiotv10
28/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Perezida Kagame yagaragaje igikenewe kugira ngo ibibazo bya DRCongo biranduke burundu
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko yizeye adashidikanya ko imbaraga ziri gushyira mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC, zizatanga umusaruro mwiza, ariko ko ubu igikenewe kurusha ibindi ari ubushake bwa Politiki mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe.

Umukuru w’u Rwanda yabivugiye mu biganiro byahuje Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yabereye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ugushyingo 2022.

Perezida Kagame yashimiye abayobozi b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ku mbaraga n’umuhate bakomeje gushyira mu gushaka umuti w’ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gikomeje kubangamira umutekano w’akarere.

Yaboneyeho kandi gushimira byumwihariko Perezida Evariste Ndayishimiye uyoboye EAC ndetse na Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço ndetse na Uhuru Kenyatta wahawe inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro igamije kurandura iki kibazo.

Yavuze ko iki kibazo cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kigiye kumara ibinyacumi bitatu by’imyaka [gikabakaba imyaka 30] kitabonerwa umuti.

Ati “Iki kibazo cyagize ingaruka mbi ku karere kacu zirimo kuba hari Abanyekongo ibihumbi n’ibihumbi babaye impunzi babuze uko batahuka mu Gihugu cyabo.”

Yakomeje avuga ko intandaro nyamukuru yo kuba iki kibazo cyarakomeje kubaho ari ukutabasha gushyira mu bikorwa amasezerano yagiye asinywa inshuro zitandukanye.

Ati “Nizeye ntashidikanya ko muri iki gihe, izi mbaraga ziri gushyirwamo zigiye gutanga umusaruro mwiza.”

Yavuze ko kuba umutwe umwe muri myinshi iri muri Congo, warubuye umutwe, byongeye gutuma Isi ihaguruka mu gihe ikibazo cy’uyu mutwe kiri mu bibazo bya politiki bitabonewe umuti.

Yavuze ko u Rwanda rwubaha imyanzuro yagiye ifatwa ku rwego rw’akarere mu gushaka umuti w’iki kibazo cy’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa DRC.

Ati “Igikenewe uyu munsi kurusha ibihe byabanje, ni ubushake bwa politiki buhamye bwatuma hashyirwa mu bikorwa imyanzuro yafashwe n’akarere byumwihariko iy’i Nairobi y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba y’amahoro ndetse n’iy’ubuhuza bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bwa Perezida Lorenco wa Angola.”

Yavuze ko igikenewe ari ugushaka umuti w’umuzi w’ikibazo cy’umutekano mucye wakirandura mu buryo bwa burundu mu rwego rwo gukemura ibibazo by’umutekano yaba muri Congo ndetse no mu Bihugu by’ibituranyi.

Ati “Umurongo mushya washyizweho n’abayobozi bo mu karere ndetse n’imyanzuro yafatiwe mu ihuriro riheruka ry’i Luanda, ni amahirwe adasanzwe yo gushaka umuti urambye.”

Yavuze ko ibi bireba Ibihugu byose bihuriye muri aka karere kandi ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu wose rwakenerwaho mu gushaka umuti warandura iki kibazo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − eight =

Previous Post

Mu gushyingura umuvandimwe w’abazwi kuri YouTube hatanzwe ubuhamya bukora benshi ku mutima

Next Post

Dr Sabin wigeze guhagarikwa kubera ibyo yari akurikiranyweho yagizwe Minisitiri

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Dr Sabin wigeze guhagarikwa kubera ibyo yari akurikiranyweho yagizwe Minisitiri

Dr Sabin wigeze guhagarikwa kubera ibyo yari akurikiranyweho yagizwe Minisitiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.