Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagaragaje igikenewe kugira ngo ibibazo bya DRCongo biranduke burundu

radiotv10by radiotv10
28/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Perezida Kagame yagaragaje igikenewe kugira ngo ibibazo bya DRCongo biranduke burundu
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko yizeye adashidikanya ko imbaraga ziri gushyira mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC, zizatanga umusaruro mwiza, ariko ko ubu igikenewe kurusha ibindi ari ubushake bwa Politiki mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe.

Umukuru w’u Rwanda yabivugiye mu biganiro byahuje Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yabereye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ugushyingo 2022.

Perezida Kagame yashimiye abayobozi b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ku mbaraga n’umuhate bakomeje gushyira mu gushaka umuti w’ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gikomeje kubangamira umutekano w’akarere.

Yaboneyeho kandi gushimira byumwihariko Perezida Evariste Ndayishimiye uyoboye EAC ndetse na Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço ndetse na Uhuru Kenyatta wahawe inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro igamije kurandura iki kibazo.

Yavuze ko iki kibazo cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kigiye kumara ibinyacumi bitatu by’imyaka [gikabakaba imyaka 30] kitabonerwa umuti.

Ati “Iki kibazo cyagize ingaruka mbi ku karere kacu zirimo kuba hari Abanyekongo ibihumbi n’ibihumbi babaye impunzi babuze uko batahuka mu Gihugu cyabo.”

Yakomeje avuga ko intandaro nyamukuru yo kuba iki kibazo cyarakomeje kubaho ari ukutabasha gushyira mu bikorwa amasezerano yagiye asinywa inshuro zitandukanye.

Ati “Nizeye ntashidikanya ko muri iki gihe, izi mbaraga ziri gushyirwamo zigiye gutanga umusaruro mwiza.”

Yavuze ko kuba umutwe umwe muri myinshi iri muri Congo, warubuye umutwe, byongeye gutuma Isi ihaguruka mu gihe ikibazo cy’uyu mutwe kiri mu bibazo bya politiki bitabonewe umuti.

Yavuze ko u Rwanda rwubaha imyanzuro yagiye ifatwa ku rwego rw’akarere mu gushaka umuti w’iki kibazo cy’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa DRC.

Ati “Igikenewe uyu munsi kurusha ibihe byabanje, ni ubushake bwa politiki buhamye bwatuma hashyirwa mu bikorwa imyanzuro yafashwe n’akarere byumwihariko iy’i Nairobi y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba y’amahoro ndetse n’iy’ubuhuza bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bwa Perezida Lorenco wa Angola.”

Yavuze ko igikenewe ari ugushaka umuti w’umuzi w’ikibazo cy’umutekano mucye wakirandura mu buryo bwa burundu mu rwego rwo gukemura ibibazo by’umutekano yaba muri Congo ndetse no mu Bihugu by’ibituranyi.

Ati “Umurongo mushya washyizweho n’abayobozi bo mu karere ndetse n’imyanzuro yafatiwe mu ihuriro riheruka ry’i Luanda, ni amahirwe adasanzwe yo gushaka umuti urambye.”

Yavuze ko ibi bireba Ibihugu byose bihuriye muri aka karere kandi ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu wose rwakenerwaho mu gushaka umuti warandura iki kibazo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × three =

Previous Post

Mu gushyingura umuvandimwe w’abazwi kuri YouTube hatanzwe ubuhamya bukora benshi ku mutima

Next Post

Dr Sabin wigeze guhagarikwa kubera ibyo yari akurikiranyweho yagizwe Minisitiri

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Dr Sabin wigeze guhagarikwa kubera ibyo yari akurikiranyweho yagizwe Minisitiri

Dr Sabin wigeze guhagarikwa kubera ibyo yari akurikiranyweho yagizwe Minisitiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.