Perezida Kagame yagaragaje ikibazo cy’ingutu kikiboshye Politiki y’Isi n’umuti cyavugutirwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame uri muri Leta Zunze Ubumwe za America, mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, yagaragaje ko ubusumbane buri mu Bihugu by’Isi, bukomeza gufata umurego, anavuga ko Afurika ikwiye guhagararirwa ahafatirwa ibyemezo bireba ahazaza hayo.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yabitangarije i New York kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nzeri 2023, ku munsi wa kabiri w’ibiganiro by’impaka rusange mu mbwirwaruhame zitangwa n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ya 78.

Izindi Nkuru

Perezida Paul Kagame wagarutse ku bibazo bicyugarije Isi, yavuze ko nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 kigenjereje amaguru macye, Ibihugu bigatangira kuzahura ubukungu bwabyo, ubusumbane busanzwe buri hagati yabyo, bwarushijeho gukaza umurego.

Avuga ko ibi byashingiye n’ubundi ku kinyuranyo gisanzwe kiri hatayi y’Ibihugu bikize, n’ibiri mu nzira y’amajyambere, agaragaza ko mu kuzahura ubukungu bwabyo, bitatangiriye ku muvuduko umwe.

By’umwihariko ku Bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, biracyapyinagazwa n’inyungu zihanitse z’imyenda bihabwa n’ibyo Bihugu bikize byo bikomeje kukungahara.

Ati “Byatumye ubusumbane mu bukungu bwiyongera, bikanabangamira urugendo rwerecyeza ku Nteko z’Iterambere rirambye (SDGs). Impamvu ikomeye iteza ibi bibazo, ni inyungu ihanitse isabwa ku nguzanyo bihabwa n’ibihugu bikize.”

Umukuru w’u Rwanda wavugaga ko ibyo Bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, bimara imyaka myinshi biri kwishyura izo nguzanyo ziherekejwe n’inyungu z’umurengera, yavuze ko ibi Bihugu binarenzaho guhura n’imbogamizi z’impamvu za Politiki ziza ziherekejwe n’izo nguzanyo.

Ati “Hakenewe ubutwererane bukwiye kugira ngo iki kibazo kibonerwe umuti.”

Yakomeje anagaragaza n’igikwiye gukorwa n’ibi Bihugu biri mu nzira y’amajyambere, kuko “natwe dufite inshingano zo kubyaza umusaruro imari ndetse n’umutungo kamere byacu, kandi tukemera ko habaho kubazwa inshingano.”

Yanagarutse ku bibazo bicyugarije isi birimo amakimbirane, imihindarukire y’ikirere, avuga ko hakenewe guhuza imbaraga kandi buri wese agakora uruhare rwe.

By’umwihariko ku kibazo cy’abimukira n’impunzi, Perezida Kagame yavuze ko “buri mwaka bafata ingendo zishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo, bajya gushaka ubuzima bwiza. U Rwanda ruzakomeza gukorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi mu gutanga umusanzu wo gushaka umuti w’iki kibazo.”

Yavuze ko uku kwiyemeza k’u Rwanda, bishingira ku mateka rwanyuzemo kuko “tuzi umutwaro wo kutagira aho umuntu yakwita mu rugo. Twasezeranyije ko ntawe ugomba gusigara inyuma.”

Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ikwiye guhagararirwa ahafatirwa ibyemezo

 

Afurika ikwiye guhagararirwa ahafatirwa ibyemezo biyireba

Perezida Kagame kandi yanagarutse ku ruhare rw’u Rwanda mu kugarura amahoro mu Bihugu bimwe byo ku Mugabane wa Afurika, avuga ko nubwo rubikora rubyishimiye mu bufatanye bwarwo n’ibindi Bihugu, ariko bidakuraho ko n’Umuryango Mpuzamahanga ugomba kugira uruhare, ariko n’Ibihugu bitabarwa bigomba kwibuka ko bigomba kwikemurira ibibazo bya politiki.

Yavuze ko ikibabaje ari ukuba hari ibikorwa n’umuryango mpuzamahanga, ariko ntibitange umusaruro ukenewe, nyamara byatanzweho akayabo k’amafaranga.

Ati “Ingabo wakohereza uko zaba zingana kose, intego igomba kwerecyeza ku bisubizo bitanga umusaruro, bityo n’abaturage bakabyungukiramo. Kuba wakwishyura amafaranga menshi ariko akarangirira mu biro no mu masezerano, bigaragaza guha agaciro bamwe mu bagize Umuryango Mpuzamahanga.”

Yakomeje agira ati “Turacyafite urugendo rurerure. Mu buryo bwihutirwa, Afurika ikwiye byuzuye guhagararirwa mu nzego zifatirwamo ibyemezo byerecyeye ahazaza hacu. Kimwe n’uko binihuturwa ko Afurika na yo ikeneye byuzuye kwitegura gutahiriza umugozi umwe ikavuga mu ijwi rimwe.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko intego zose zishyirwaho zigamije ubufatanye buganisha ku iterambere, zikwiye gushingira ku bikenewe na buri wese, ariko zikirinda ko hazamo ubusumbane.

Ni mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ya 78

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru