Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagaragaje inenge yabayeho mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muri Afurika

radiotv10by radiotv10
19/05/2025
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Perezida Kagame yagaragaje inenge yabayeho mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano byo ku Mugabane wa Afurika, hagiye hahangwa amaso ku mahanga, ariko ko ubu buryo butigeze butanga umusaruro, bityo ko Ibihugu byo kuri uyu Mugabane bikwiye kujya byishakamo ibisubizo by’ibibazo byabyo.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gicurasi 2025 ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika (ISCA) iteraniye i Kigali.

Perezida Kagame yavuze ko mu bihe byatambutse Umutekano w’Abanyafurika wakomeje kugirwamo ijambo n’Ibihugu by’amahanga, akaba ari byo biza gukemura ibibazo by’umutekano byabaga biri mu Bihugu byo kuri uyu Mugabane, ariko ko uko ibihe byagiye biha ibindi, byagaragaye ko bidakwiye.

Yavuze kandi rimwe na rimwe ibyo byakorwaga, bitajyanye n’imiterere y’ibibazo byabaga biri mu Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika cyangwa ngo bibe byanatanze uburenganzira, bityo ko uyu Mugabane ukwiye kwishakamo ibisubizo binyuze mu nama nk’iyi iteraniye i Kigali.

Ati “Ubu buryo ntibwabashije gutanga umusaruro ku mpande zombi, yaba kuri Afurika ndetse no ku Isi yose. Igitangirijwe hano birenze kuba ari inama, ni imbaraga z’ubushishozi zo guhindura imyumbire ndetse na gihamya yuko Afurika ijyana n’imiterere y’ibibazo by’umutekano ku Isi.”

Perezida Kagame yavuze ko Umugabane wa Afurika ukwiye gukorana n’abafatanyabikorwa bizewe kandi bashoboye mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano byaba biwugarije.

Yavuze ko kugira ngo kandi Ibihugu bya Afurika bibashe kugera kuri iyi ntego, bigomba gushyira imbaraga mu nkingi eshatu z’ingenzi, zirimo kumva ko bigomba kugira ibyabyo (ownership) ibibazo bibyugarije.

Ati “Ntitugomba kwitotombera uruhare rw’Ibihugu by’amahanga mu bibazo by’umutekano wacu, mu gihe n’ubundi turi kugira uruhare mu gutuma bibaho.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko Ubusugire bw’Igihugu, butareba gusa kurinda imipaka, ahubwo ko “ni no gufata inshingano ku mutekano wacu ku mpande zombi yaba ku Gihugu ndetse no ku rwego duhuriyeho nk’Umugabane.”

Perezida Kagame wavuze ko kwirengagiza izi nshingano biha icyuho abagomba kuzinjiramo, yavuze kandi ko Afurika ikwiye guha imbaraga n’icyizere inzego zayo zirimo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’akanama kayo gashinzwe amahoro n’Umutekano, mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano bigenda bivuka.

Indi nkingi, ni imikoranire ya hafi hagati ya Guverinoma ndetse n’inzego z’Umutekano, aho Umukuru w’u Rwanda yavuze ko “Iyo rumwe rufite intege nke, urundi rurahazaharira. Zombi zidakora neza, nta cyizere kiba gihari ndetse nta n’intambwe ifatika yaterwa.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko umutekano utavuze kuba hatariho impungenge z’ibyawuhungabanya, ahubwo ko icyo abayobozi ba Afurika bakwiye gukora, ari uko abaturage b’ibyo Bihugu bagomba kubaho bafite ituze, bahabwa uburenganzira bwabo, ubundi bakagira icyizere cy’ahazaza ntacyo bikanga.

Inkingi ya gatatu y’imikoranire hagati y’Ibihugu, Perezida Kagame yavuze ko nta Gihugu gishobora kubyigezaho kabone nubwo cyaba gifite inzego zishikamye.

Ati “Nubwo waba ufite inzego zishikamye z’imbere mu Gihugu, nta Gihugu na kimwe muri iki gihe gishobora kwihaza mu mutekano kigize nyamwigendaho. Nta na kimwe.”

Yatanze ingero z’ibishobora kubera imbogamizi umutekano, nk’ibikorwa by’iterabwoba, ibyorezo, ibyaha by’ikoranabuhanga, bisaba guhangana na byo habayeho ubufatanye bw’Ibihugu.

Ati “Mu mikoranire, hashobora kubaho gusangizanya amakuru cyangwa gushyiraho komisiyo zihuriweho. Bigomba gukoranwa ubushishozi, ubushake ndetse no mu buryo burimo guhanga udushya.”

Perezida Kagame yavuze ko ubushobozi bwa Afurika bwo kubasha guhangana n’ibibazo by’umutekano, bigomba kuzagaragazwa n’ibisubizo bishakwa n’uyu Mugabane ubwawo, bityo ko Ibihugu biwugize bigomba kurushaho guha imbaraga ubushobozi inzego zabyo, aho buri ari bucye, Ibihugu bikikebuka bikamenya ko iki ari cyo gihe cyo kubwubaka.

Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro kuri uyu wa Mbere
Yagaragaje ibyagiye bituma gushaka umuti w’ibibazo byo ku Mugabane wa Afurika bidashoboka

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 1 =

Previous Post

Igisubizo Polisi y’u Rwanda yahaye uwavuze ko yifuza kuzaha Umupolisi amafaranga yo kugura agafanta

Next Post

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Related Posts

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu...

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

The Government of Rwanda has announced that by 2025, households with access to electricity have reached 85%, up from less...

IZIHERUKA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar
MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.