• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

radiotv10by radiotv10
19/05/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’imirwano ikomeye yahanganishije AFC/M23 na Wazalendo yabereye mu gace ka Buleusa muri Gurupoma ya Ikobo muri Teritwari ya Walikare muri Kivu ya Ruguru, biravugwa ko habonetse agahenge.

Ni imirwano yirije umunsi wose kuri iki Cyumweru tariki 18 Gicurasi 2025, aho abarwanyi ba AFC/M23 n’aba Wazalendo bashaka kwisubiza ibice bambuwe, biriwe bakozanyaho.

Amakuru aturuka mu bice byabereyemo iyi mirwano bahaye ikinyamakuru actualite.cd dukesha aya makuru, avuga ko ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, ahagana saa mbiri z’ijoro abarwanyi ba Wazalendo bakubiswe incuro n’aba AFC/M23 bagasubira mu birindiro byabo.

Ni mu gihe umunsi wose kuri iki Cyumweru rwari rwiriwe rwambikanye mu gace ka Buleusa, byanatumye abaturage bagatuyemo baguma mu ngo zabo ntakwinyagambura, mu gihe hari abandi benshi bavuye mu byabo.

Amakuru avuga ko abarwanyi ba Wazalendo bamaze kuneshwa na AFC/M23 bahise basubira mu birindiro byabo berecyeza mu bice bya Kateku na Bushimba aho banashinjwa kugenda basahura imitungo y’abaturage bo muri utu duce twombi, ndetse bakagenda bahohotera abantu bose bakeka ko bakorana na AFC/M23.

Amakuru yatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gicurasi 2025, avuga ko hiriwe agahenge, ndetse aka gace ka Buleusa kakaba gakomeje kugenzurwa n’abarwanyi ba AFC/M23.

Abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo ukorana n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bamaze iminsi bagerageza kugaba ibitero shuma bigamije kwisubiza bimwe mu bice byafashwe n’iri Huriro rirwanya Leta, ariko aho babigerageje hose, bagiye bakubitwa incuro bagasubizwa inyuma.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 5 =

Previous Post

Perezida Kagame yagaragaje inenge yabayeho mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muri Afurika

Next Post

AMAFOTO: Perezida Kagame yasuye imurika ry’ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro zigezweho

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
AMAFOTO: Perezida Kagame yasuye imurika ry’ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro zigezweho

AMAFOTO: Perezida Kagame yasuye imurika ry’ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro zigezweho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.