Saturday, June 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagaragaje uko u Rwanda rwanze guheranwa no gutereranwa n’amahanga igihe rwari ruyakeneye

radiotv10by radiotv10
29/05/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yagaragaje uko u Rwanda rwanze guheranwa no gutereranwa n’amahanga igihe rwari ruyakeneye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame uri muri i Astana muri Kazakhstan, yavuze ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabaga, amahanga yigize ntibindeba akarutera umugongo, bigasaba ko kubaka iki Gihugu biva mu gushyira hamwe kw’abagituye, ariko ko bitakibujije gukorana n’ayo mahanga yabatereranye.

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 29 Gicurasi 2025 ubwo hafungurwaga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga ya Astana International Forum.

Igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro iyi nama, cyitabiriwe na Perezida wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev na Perezida wa Macedonia ya Ruguru, Gordana Siljanovska-Davkova.

Umukuru w’u Rwanda yagarutse ku rugendo rwo kwiyubaka kw’iki Gihugu nyuma yo kuva mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bari no mu minsi ijana yo kuyibuka, agaragaza ko ibyabaye kuri iki Gihugu cyabikuyemo amasomo akomeye.

Yagize ati “Ubwo Jenoside yabaga mu Gihugu cyacu, amahanga yabiteye umugongo ntiyatwitaho, ibyo byatwigishije isomo. Aho ni ho twatangiye kugenda duhuza imbaraga, tugerageza kongera kwiyubaka, buri wese atanga uruhare rwe, ndetse no kuzana umwuka w’ubwizerane watuzaniye amahirwe yo kubaka inzego zagombaga kugira uruhare mu kugeza ku baturage bacu ibyo bakeneye.”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo amahanga yatereranye u Rwanda mu gihe rwari ruyakeneye, akarutera umugongo, ndetse no mu kwishakamo ibisubizo, akaba ari bo babyikorera, bitabujije iki Gihugu gukorana n’ayo mahanga.

Ati “Ariko ntibyatubuje gukorana n’amahanga. Ndetse twakiriye inkunga ziturutse mu nshuti no mu bafatanyabikorwa. Ariko ibyo ntibyari kudufasha cyangwa ngo bigire icyo bitumarira iyo tudahaguruka ngo dushyire hamwe ubwacu ngo tunagire icyo twikorera kiduturutsemo.”

Perezida Paul Kagame uri muri Kazakhstan kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gicurasi 2025, uru ruzinduko rwe runagamije gutsura umubano w’u Rwanda Gihugu nk’umufatanyabikorwa mu mikoranire ibyara inyungu.

We na mugenzi we w’iki Gihugu, Qasym-Jomart Toqayev; kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gicurasi, banayoboye umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’imikoranire mu nzego zinyuranye zirimo Dipolomasi, Ikoranabuhanga, uburezi, ubuhinzi, imari ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Perezida Kagame ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye iyi nama mpuzamahanga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =

Previous Post

Umugore wari ufitweho amakuru mu gukwirakwiza urumogi yanigeze gufungirwa byarangiye atahuwe

Next Post

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe itariki y’Ibirori ‘KwitaIzina’ Abana b’Ingagi bizana mu Rwanda abazwi ku Isi

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU MASHYA: Hatangajwe itariki y’Ibirori ‘KwitaIzina’ Abana b’Ingagi bizana mu Rwanda abazwi ku Isi

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe itariki y’Ibirori ‘KwitaIzina’ Abana b’Ingagi bizana mu Rwanda abazwi ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.