Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagaragarije Minisitiri w’Urubyiruko mushya ibyo azashingiraho n’ibikidakwiye kwirengagizwa

radiotv10by radiotv10
30/03/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yagaragarije Minisitiri w’Urubyiruko mushya ibyo azashingiraho n’ibikidakwiye kwirengagizwa
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yabwiye Minisitiri w’Urubyiruko mushya, ko afite inshingano ziremereye, kuko aje kuyobora abafite mu biganza byabo u Rwanda rw’ejo, bityo ko akwiye kuzashingira ku bishya bigezweho, ariko ntihirengagizwe n’uburere ndetse no kwigira ku bakuru.

Ni mu muhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Werurwe 2023, wayobowe na Perezida Paul Kagame yakira indahiro za Dr. Utumatwishima Abdallah uherutse kugirwa Minisitiri w’Urubyiruko.

Perezida Kagame yibukije Dr. Utumatwishima winjiye muri Guverinoma, ko asanze abandi mu nshingano basangiye zo gukorera Abanyarwanda, ariko ko ikigomba gushyirwa imbere, ari ugukorana n’abandi.

Ati “Ni ukuzuzanya no gukorera hamwe, kuko nta rwego rukora rwonyine, ahubwo mu nshingano haba harimo ko inzego zikorana kuko ni inzego z’Igihugu, ubwo ni bwo dushobora gutera imbere, n’Igihugu kigatera imbere.”

Perezida Kagame avuga ko ubaye Minisitiri kabone nubwo yaba atari asanzwe mu nzego za Leta ariko aba akwiye kumva uburemere bw’izo nshingano.

Ati “Kandi kumva n’imikorere muri izo nshingano na bwo ntabwo bikwiye kuba bigoye, kuko ubundi ni umuco wumvikana aho ari ho hose cyane cyane iyo bigeze ku gukorera inyungu rusange z’Igihugu.”

Yibukije Dr. Utumatwishima ko agomba kumva ko aje gufasha Igihugu kuyobora urubyiruko mu bundi buryo “na bwo bikwiye kumvikana ko harimo inshingano ziremereye cyane, urubyiruko ni ho hazaza h’ejo ha buri Gihugu.”

Umukuru w’u Rwanda wavuze ko nubwo urubyiruko ruhanzwe amaso ku hazaza h’Igihugu, ariko kugira ngo bazabigereho bagomba gutegurwa muri ibi bihe.

Ati “Iyo ufite abantu bato iyo ufite abana, kugira ngo bazakure neza bazagire akamaro mu bihe biri imbere biterwa n’uburere wabahaye, uburere bw’imico, imyifatire, ubushobozi ni ho havamo amashuri, ni ho havamo kugira ubuzima bwiza.”

Perezida Kagame avuga ko Minisitiri mushya w’Urubyiruko na we akiri muri iyi myaka, ku buryo yumva neza inshingano z’uburyo urubyiruko rwategurwa ngo ruzubake ejo hazaza.

Ati “Ndizera ko muzakora mushingiye ku bishya bigezweho ariko mutibagiwe iby’uburere butwigisha, ndetse nta muntu uba utaranyuze aho ngaho. Abahanyuze mbere bafite byinshi bashobora kwigirwaho ariko byose ni ugushyiraho umutima abantu bakumva icya ngombwa.”

Dr Utumatwishima yinjiye muri Guverinoma mu mavugurura aherutse gukorwa na Perezida Paul Kagame, yasize iyari Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, isigara ari iy’Urubyiruko gusa, ndetse Rosemary Mbabazi wari Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco akaba yarasimbujwe, agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana.

Dr. Utumatwishima ubwo yarahiraga
Umuhango wabereye muri Village Urugwiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × five =

Previous Post

Umuhanzi Nyarwanda ukunzwe kurusha abandi muri Kenya yamenyekanye

Next Post

Muhanga: Amayobera ku musaza wararaga izamu ku ishuri basanze hafi yaryo yapfuye

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Muhanga: Amayobera ku musaza wararaga izamu ku ishuri basanze hafi yaryo yapfuye

Muhanga: Amayobera ku musaza wararaga izamu ku ishuri basanze hafi yaryo yapfuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.