Friday, November 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yageneye ubutumwa William Ruto

radiotv10by radiotv10
16/08/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yageneye ubutumwa William Ruto
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame na we yashimiye William Ruto watsinze amatora y’umukuru w’Igihugu muri Kenya, amwifuriza ishya n’ihirwe.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022, Perezida Paul Kagame yagize ati “Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda, ndashimira abavandimwe bacu b’Abanyakenya ku bw’amatora yagenze neza yo ku ya 09 Kanama 2022.”

Yakomeeje agira ati “Ndashimira kandi Nyakubarwa, Dr William Samoei Ruto, Perezida mushya watowe.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje yizeza ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kubakira ku bucuti n’imikoranire bisanzwe biri hagati ya Kenya n’u Rwanda.

Ubu butumwa Perezida Paul Kagame, buje bukurikira itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda na bwo bwo gushimira iya Kenya ndetse n’Abanyakenya ku bw’amatora yagenze neza.

Perezida Paul Kagame yashimiye William Ruto kimwe n’abandi bakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, na bo bamwifurije ishya n’ihirwe barimo Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi unayoboye uyu muryango.

Abakuru b’ibi Bihugu bifurije ishya n’ihirwe William Ruto mu gihe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022, Raila Odinga bari bahanganye, ahakanye ibyavuye mu matora, agatangaza ko agiye kunyura mu nzira zose ziteganywa n’amategeko kugira ngo biteshwe agaciro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + sixteen =

Previous Post

Odinga yateye utwatsi ibyavuye mu matora none muri Kenya hari icyoba

Next Post

INKURU Y’INCAMUGONGO: Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana

Related Posts

Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

by radiotv10
28/11/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, bavuga ko irimbi rusange bashyinguramo hamwe n’impunzi, ryamaze kuzura,...

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
28/11/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko abantu badakwiye gukomeza kuzamura impaka z’igihe hazafungurirwa insengero zafunzwe, ahubwo ko bari bakwiye gutekereza ibyabateza...

Abapolisi bahugurirwa mu Kigo cyo kurwanya Iterabwoba basuye ibice ndangamateka mu Rwanda

Abapolisi bahugurirwa mu Kigo cyo kurwanya Iterabwoba basuye ibice ndangamateka mu Rwanda

by radiotv10
28/11/2025
0

Abapolisi b’abofisiye 177 barimo abo mu Rwanda n’abo muri Liberia bari mu mahugurwa mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo...

Nyanza: Umugabo arakekwaho kwiyahuza umuti wica udukoko abitewe n’isindwe

Uko byagenze ngo hakurweho icyaha cyaregwaga uwari Major waregwaga muri dosiye y’amabuye y’agaciro

by radiotv10
28/11/2025
0

Rtd Major Rugamba Robert wemera ko yakoze icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu Karere ka Nyanza,...

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije

by radiotv10
28/11/2025
0

Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko hagiye kubakwa amashuri atanu y'intangarugero muri buri Ntara n'Umujyi wa Kigali, azatanga urugero mu gutanga uburezi...

IZIHERUKA

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye
AMAHANGA

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

by radiotv10
28/11/2025
0

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

28/11/2025
Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

28/11/2025
Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

28/11/2025
Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

28/11/2025
Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

28/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
INKURU Y’INCAMUGONGO: Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana

INKURU Y’INCAMUGONGO: Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.