Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yageze mu Gihugu cya Samoa cyo ku Mugabane wa Oceania

radiotv10by radiotv10
23/10/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yageze mu Gihugu cya Samoa cyo ku Mugabane wa Oceania
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yageze mu Gihugu cya Samoa, ahari kubera Inama ya CHOGM y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango wa Commonwealth, ije ikurikira iyaherukaga kubera mu Rwanda.

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, yatangajwe mu ijoro ryacyeye, avuga ko Perezida Paul Kagame yamaze kugera muri iki Gihugu cyakiriye ibikorwa by’iyi nama ya CHOGM.

Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda yagize iti “Perezida Kagame yageze muri Apia, Umurwa Mukuru wa Samoa yitabiriye Inama y’Abakuru ba za Guverinoma.”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bikomeza bivuga ko perezida Kagame “yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Imisoro n’Amahooro Tuala Tevaga Iosefo Ponifasio. Perezida Kagame yayoboye Commonwealth kuva muri 2022.”

Iyi nama ya CHOGM igiye kubera muri Samoa, ni yo ikurikira iyabereye mu Rwanda muri 2022, ari na bwo Umukuru w’u Rwanda yahabwaga inshingano zo kuyobora uyu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth).

Ibikorwa by’iyi Nama iri kubera muri Samoa, byatangiye kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 21 Ukwakira, bikazageza ku ya 26 Ukwakira 2024, birimo n’Inama nyirizina izahuriramo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma.

Umwami w’u Bwonegerza, Charles III, n’umufasha we Camilla bazitabira iyi nama itegerejwemo abantu barenga 3 000 bazaturuka mu Bihugu 56 bihuriye muri uyu Muryango wa Commonwealth.

Mu Mujyi wa Apia byari ibyishimo kwakira Perezida Kagame

Yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Imisoro n’Amahooro Tuala Tevaga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + five =

Previous Post

Kirehe: Bavuze icyihishe inyuma y’umwenda wa Miliyoni 10Frw bagiyemo batabigizemo uruhare

Next Post

Handball: Minisitiri yasuye ikipe igiye guhagararira u Rwanda ayigenera ubutumwa (AMAFOTO)

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Handball: Minisitiri yasuye ikipe igiye guhagararira u Rwanda ayigenera ubutumwa (AMAFOTO)

Handball: Minisitiri yasuye ikipe igiye guhagararira u Rwanda ayigenera ubutumwa (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.