Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yageze i Baku mu Gihugu cya Azerbaijan, ahari kubera ibikorwa by’Inama Mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y’ibihe COP 29.
Umukuru w’u Rwanda yageze i Baku mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024, aho ari umwe mu Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye iyi nama Mpuzamahanga.
Perezida Paul Kagame kandi azahura n’abayobozi banyuranye banagirane ibiganiro, barimo Ilham Aliyev uyobora iki Gihugu cya Azerbaijan cyakiriye iyi nama.
Ibikorwa by’iyi nama iba yitezweho gufatirwamo ingamba mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, no gufata ingamba ku cyakorwa, byatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ugushyingo 2024.
U Rwanda nk’Igihugu cyitabira iyi nama, kinasangiza ibindi Bihugu ubunararibonye mu ngamba zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Faustin Munyazikwiye wamaze kugera i Baku wanitabiriye ibiganiro bya mbere y’iyi nama, yavuze ko kimwe mu bizagaragazwa n’u Rwanda muri iyi nama, ari ukuba rwarashyizeho ikigega Rwanda Green Fund gitera inkunga imishinga yo guhangana n’imihindarukire y’ibihe no kubungabunga ibidukikije.
Yavuze ko mu myaka irenga 10 iki kigega kigiyeyo, kimaze gukusanya arenga miliyoni 200 USD (arenga Miliyari 260 Frw) ashorwa muri ibi bikorwa birimo kubungabunga ibidukikije no gukumira zimwe mu ngaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.
U Rwanda kandi rushimirwa intambwe rukomeza gutera mu kugabanya ibyuka bihumanye byohezwa mu kirere no kwiyemeza rugenda rushyiraho, aho rwihaye intego ko muri 2030 ruzabigabanya ku kigero cya 38% bingana na toni miliyoni 4,6 aho kugira ngo bizagerweho bizatwara Miliyari 11 USD.
RADIOTV10